1. ISABATO NI IKI ? : Isabato n’ijambo rikomoka ku rurimi rw’igiheburayo ‘‘ šabat ’’ ( shabbath bisobanura ikiruhuko , Imana rero yise umunsi wa 7 w’icyumweru ‘’ ISABATO ’’ kuko ariwo munsi yaruhutse imirimo yayo nyuma yo kurema, inategeka abisirayeri ko uwo munsi batagomba kugira umurimo bakora, mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi w’ikiruhuko cy’Imana, bishimira ibyo Imana yaremye : ( soma muri Bibiliya ) Kuva 20: 8-11; Kuva 16:23-30.Imana ntiyaruhutse kubera ko yari inaniwe, ahubwo kubera ko yari yarangije imirimo yo kurema, uriya wari umunsi wo kwitegereza ibyo yaremye no kubyishimira, nibyo Imana yise ikiruhuko.
1. MBESE ISABATO NI ITEGEKO RY’UKURI CYANGWA NI IRY’UMUHANGO ?
Iyo turebye tubona kuziririza Isabato ari itegeko ry’umuhango : Kuko icyaha ni ubugome, kandi ubugome ni igikorwa kizwi muri kamere y’umuntu ko ari kibi ( mu gice cya 7 ).
Nyamara isabato yo umuntu atayigishijwe cyangwa ngo ayisome mu bitabo ntashobora kuyimenya. Ariko nanone ijambo ry’Imana ritubwira ko nta gace k’inyuguti gashobora kuva ku mategeko.
Mbese itegeko ry’Isabato ryo risohozwa mu buhe buryo ? Ishusho yaryo mu isezerano rishya ni iyihe ?
Ijambo ry’Imana ritubwira ko, umunsi umuntu yumva ijwi ry’Imana ntiyinangire umutima, aba yinjiye mu buruhukiro kandi ko ubwo buruhukiro ariyo Sabato; rikatubwira ko uwinjiye muri ubwo buruhukiro nawe aba aruhutse imirimo ye nkuko Imana nayo yaruhutse imirimo yayo irangije kurema.
Uwo munsi wo kutinangira umutima rero, ni umunsi umuntu yakiriyeho agakiza. Isabato rero abakristo tuyirimo kandi tuyihoramo ni agakiza. Kandi koko, agakiza ni uburuhukiro abantu baruhukiramo.
Ijambo ry’Imana tubwira ko Imana ariyo yahinduye umunsi w’isabato ikawugira umunsi wo gukirizwamo:
ABAHEBURAYO 4:1-11 : 1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.
2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, ( ubwo yavuze iti “ Narahiranye umujinya wanjye nti ‘ Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
4 Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “ Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”
5 Kandi na none ngo “ Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”
6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, 7 Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo “ Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.”
8 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.
9 Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana, 10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
Ubwo buruhukiro ari nayo sabato, Kristo nawe ubwe yagaragaje ko ari agakiza:
Mat.11: 28-30, 28 “ Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. 29 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, 30 kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
1. ITEGEKO RY’ISABATO RYATEYE ABANTU URUJIJO
Nkuko bigaragara mu gice cya 2, agakiza kacu ntigashingiye ku mategeko, ahubwo gashingiye ku rukundo, icyakora kugendera mu rukundo bisohoza amategeko yose atari ay’imihango, naho amategeko y’imihango asohozwa n’umubatizo .Ibi tukaba tunabisanga mu gitabo cyiswe URUKUNDO .
Ariko amatorero yose siko abibona, ahubwo bamwe nyuma yo kwakira agakiza no kubatizwa, bumva bagifite umwenda wo kongera kuziririza umunsi w’isabato nka kera. Uretse kuziririza isabato kandi, hariho n’ayandi mategeko y’imihango bizera nyuma yo kubatizwa: nko kurobanura ibyo kurya n’ibindi; ndetse bakumva ko hariho urubanza kubatabikora.
Nyamara iyo mitwaro y’amategeko, ibyanditswe byera bitubwira ko na basogokuruza bacu batashoboye kuyikorera, ari nacyo cyatumye Imana igirana n’abantu isezerano rishya ridashingiye ku mategeko nk’irya mbere, ahubwo isezerano rishingiye ku rukundo. Uku niko ijambo ry’Imana rivuga:
Kolo.2: 16-17, 6 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato 17kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.
Ibyak.15: 8-11, 8 Imana irondōra imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe. 9Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera. 10Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko? 11Ahubwo twizera yuko ubuntu bw’Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk’uko na bo bazakizwa na bwo.”
1. TWIRINDE KWIYONGERERA IMITWARO
Isezerano rya kera twarigereranya n’umuceri wasaruwe, ugatunganywa, ukaribwa igihe kirekire, ariko wari udatonoye, kuko uruganda ruwutonora rwari rutaraboneka. Kubera kuwuryana n’ibishishwa byawo, byateye ingaruka kubawuriye. Ariko uruganda ruwutonora rumaze kuboneka: rwarawutonoye, rurawutunganya, uhinduka umuceri mwiza wera udatera ingaruka kubawurya, ari nawo twagereranya n’isezerano rishya.
Iyo umuntu yakiriye agakiza akagerekaho no kuziririza umunsi w’isabato cyangwa ayandi mategeko y’imihango, bimeze nko kurya umuceri mwiza utonoye wera, ukagerekaho na bya bishishwa byahozeho mbere yuko utonorwa.
Mbese niba twarasobanukiwe yuko Kristo ariwe shusho y’abatambyi, kandi ko umubiri we ariwo shusho y’ibitambo, kuko ubwe yibereye igitambo, ibyo bigatuma nyuma yo kumwizera tutongera gutamba ibitambo nka kera, kuki abantu bibagora kumva ko niba agakiza ariyo shusho y’isabato, ko nyuma yo kwakira agakiza nta mwenda wo kuziririza isabato tuba tugifite ?
Kandi niba twarapfuye tukazukana na Kristo mu mubatizo, kuki twakongera kwizera amategeko y’imihango kandi ibyayo byararangiriye mu mubatizo nkuko na Kristo iby’ayo mategeko yabirangirije mu rupfu rwe ?
Nuko rero benedata, ntimukongere kwishyiraho imitwaro yo kurobanura ibyo kurya, cyangwa kurobanura iminsi, cyangwa gukurikiza ayandi mategeko ayo ariyo yose y’imihango adasohozwa n’urukundo, kuko agakiza twahawe atari ak’amategeko ahubwo ni ak’umudendezo w’urukundo. Ijambo ry’Imana rirabisobanura:
1Tim.4: 4-5, 4kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe, 5kuko cyezwa n’ijambo ry’Imana no gusenga.
Mat.15:10-11; 17-19, 10Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe. 11Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”” 17 Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?
18 Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. 19Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.
Byinshi ku isabato biri muri Bibiliya
1. a) IKIBAZO: Tubonye ko itegeko rya 4 ry’isabato ari itegeko ry’umuhango ridasohozwa n’urukundo; kandi tuzi ko amategeko y’umuhango yose asohozwa n’umubatizo. Nyamara tubonye ko isabato y’abakristo ari agakiza. Mbese itegeko ry’isabato niryo tegeko ry’umuhango ryonyine ridasohozwa n’umubatizo?
1. b) IGISUBIZO: Umuntu yitwa umukristo aruko abatijwe, kuko kubatizwa aribyo bisohoza gukiranuka kose (mu gice cya 9). Ni ukuvuga ko umubatizo aricyo kimenyetso cya nyuma cyuko umuntu yakiriye agakiza ( ko yizeye Kristo ), kandi agakiza niyo Sabato; birumvikana rero ko n’itegeko ry’Isabato naryo risohozwa n’umubatizo.