Abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’abo mu madini agendera ku mahame y’ukwemera ya Martin Luther basabye imbabazi kubera ibikorwa by’urugomo byabaye igihe habaga impinduramatwara yatumye Kiliziya Gatolika icikamo ibice.Uko gucikamo ibice kwavuyemo amadini y’abaporoso mu kinyejana cya cumi na gatandatu.
Aya mahinduka yateye imidugararo mu Burayi anatera intambara n’itotezwa.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka magana atanu ishize bibaye, abayobozi b’ayo madini mu itangazo ryabo bavuze ko mu gihe ntawe ushobora guhindura amateka, ingaruka zayo ku bantu muri kino gihe zagombye gutuma bashobora kubonera umuti ibibazo bibatandukanya.
Misa idasanzwe yo kwibuka imyaka magana atanu ishize ibyo bibaye irabera mu mujyi wa Wittenberg mu Budage aho byatangiriye.
Ukunenga Kiliziya Gatolika byakozwe n’umuhanga mu iyobokamana, umudage Martin Luther, byahinduye isura y’ukwemera kw’abakirisitu.