
Urubyiruko rw’Abarundi bahungiye mu Rwanda ngo rushaka gukomeza umuco
Ihuriro ry’urubyiruko rw’Abarundi bahungiye mu Rwanda ryahuriye mu muhango wo kwizihiza umuganura bwa mbere kuva bageze mu Rwanda.
Uru rubyiruko rwavuze ko rukoze ibi birori mu rwego rwo gukomeza umuco (akaranga) w’UBurundi.
Nk’impunzi ngo ntacyo bejeje bakwishimira ariko ngo ntibibabuza kuzirikana umuco.

Basangiye n’inzoga y’impeke
Muri uyu muhango Abarundi babarirwa muri 200 ni bo basangiye ibiribwa birimo ibigori n’ibishyimbo ndetse n’ibinyobwa nk’impeke (ikigage).

Ibiribwa byafunguwe byari birimo ibishyimbo n’ibigore, bizwi mu kirundi nk’intete
Uyu muhango wari wiganjemo urubyiruko, uyoborwa n’uwo bari bafashe nk’Umwami nk’uko byagendaga mu muco wa Kirundi.

Gukomeza umuco nicyo cari kigambirijwe