Isengesho turungikiwe n’umunyagihugu.

Mana nziza Mana y’imbaraga nyinshi, Imana itinda kurakara ikihutira kubabarira turagushimye, tugushimiye ko ijambo wivugiye uririnda kugeza urisohoje, tugushimiye ko naho wababaza umuntu utamubabaza iteka ahubwo ugeraho ukamugirira ibambe, tugushimiye ko wumva ibyo usabwa Wowe ugira icyo urema ukagikomeza izina ryawe rushyirwe hejuru.

Tugushimiye kd kurinda kwawe gukomeye kwatugaragayeho, nubwo twahuye n’ibigeragezo intambara z’inzitane ari nyinshi ariko Wagaragaje ukunesha kwawe uraturinda ntitwapfa. Ni byinshi byaduhigaga ariko Uwiteka ahimbazwe We utadutanze kuba nk’umuhigo w’amenyo yabyo.

Mana rero turareba tugacumura, twavuga tugacumura twatekereza tugacumura ariko duciye bugufi cyane rwose, ibyaha twakoze byose turabyanze kuko bidutandukanya nawe none twemerere utwogeshe amaraso Kristo yaviriye i Golgota utuboneze udutunganye rwose.

Tugeze ku mpera y’umwaka Nyagasani , twemerere utwomore ibikomere byose twasigiwe n’uyu mwaka, uduhembure utwunamure udushoboze kuba mu mwanya ukwiriye ndetse no kugira umumaro kugira ngo tubere abandi umugisha

Urakoze ko uri kumwe natwe kd ko utugarutseho ngaho tuzengurutse ineza yawe , amahoro aganze mu izina rya Yesu Kristo. Amen