Twibukanye ibimenyetso biranga aba kristo maze tubigendere.

Dore ibimenyetso biranga umukristo nyawe(ukuze).*

1.Avuga ukuri buri gihe.

2.Azi gutega amatwi neza abandi.

3.Ntahemuka.

4.Ababarira vuba.

5.Agirirwa ikizere

6.Yihanganira abandi

7.Ahorana inyota yo gusenga no kwiyiriza ubusa.

8.Akurikiza ijambo ry’Imana

9.Uko agenda akura mu mwuka ni ko agenda arushaho gucya bugufi

10.Yasobanukiwe no gutanga, kandi aratanga cyane.

11.Atanga icyacumi hafi ya buri gihe, ajyana ituro munzu y’Imana ntangenda imbokoboko.

12.Ntiyirwanirira.

13.Yihana vuba cyane.

14.Akunda amahoro akanayaharanira.

15.Akunda abantu, kandi agira n’impuhwe.

16.Azi igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka.

17.Yuzuye ubwenge bw’uburyo bwinshi mu buzima.

18.Yubaha abantu.

19.Yuzuye kwihangana, kandi ntabwo ahubuka.

20.Atinya Imana.

21.Yubaha abakwiriye kubahwa.

22.Yishimira ibyo afite.

23.Ashoboye ubuyobozi

24.Yakira abandi neza

25.Ntajyanwa n’inyigisho zibonetse zose.

26.Agira ukwitanga muri we.

27.Ntacira abandi imanza, ntakunda kugaya abandi.

28.Agira kwizera

29.Akunda kuboneka mubikorwa byo ku rusengero buri igihe, ntakerererwa.

30. Yera imbuto, yorohera bose.

31.Ntakunda kwigira intungane kurusha abandi

32.Ntahangana n’abandi.

-Duharanire kuba abakristo bakuze kandi banezeza Imana

-Haba hari icyemezo ufashe nyuma y’ubu butumwa?

*Ese iyi nkuru iragufashije? Yisangize abandi.*