Umurinzi wo mu muturuturu: ubutumwa bwiza buzobatunga.

📖 *1 Abakorinto 9:14* 📖

[14]N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa.

*Impamvu ituma abizera badahabwa imigisha.*

 »Intumwa z’Imana zatoranyijwe ziri mu murimo ukomeye, ntizikwiriye na rimwe guhatirwa kujya ku rugamba bifashishije umutungo wabo batabonye ubufasha burimo impuhwe no kunganirwa by’abo bahuje kwizera. *Ni inshingano y’abagize itorero kugirira neza abareka imirimo yabo kugira ngo bashobore kwitangira gukora umurimo w’ivugabutumwa. Igihe abavugabutumwa bashyigikiwe n’abizera umurimo urushaho kujya mbere.* Nyamara igihe abantu badatanga ubufasha bwabo bitewe n’ubugugu bwabo, amaboko y’abavugabutumwa aratentebuka kandi kenshi umurimo w’ingirakamaro bagombaga gukora uradindira….,

*Abagabura b’ijambo ry’Imana bafite inshingano ikomeye yo guhora bereka amatorero ibikenewe mu murimo w’Imana kandi bakayigisha gutangana ubuntu kandi badahatwa.* Igihe ibi byirengagijwe kandi amatorero ntashobore gutanga kugira ngo afashe abandi, ntabwo bituma umurimo w’Uwiteka uhazaharira gusa, *ahubwo n’abizera bavutswa imigisha bagombaga kubona. »*

_Aya magambo ari munsi y’Umurinzi aboneka mu gitabo:_ *Ibyakozwe n’Intumwa p.210-211*

*_ »Ntabwo ngifite umutima wo kuguma mu by’iyi si, nubwo bamwe babikunda, ngambiriye kujya mbere. » (No144)_*