»INKURU NYAMUKURU»RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe
RDC : Ingabo Za Kayumba Mu Misozi Miremire Ya Minembwe
Editorial 20 Jun 2018INKURU NYAMUKURU
Muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ahitwa Bijabo, mu misozi yo muri Teritwari ya Fizi, haravugwa abiyita ingabo za Kayumba Nyamwasa uyu wahoze ari Jenerali watorotse ubutabera mu Rwanda agahungira muri Afrika y’Epfo, akomeje umugambi we wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Pierrot Karuba Umwe mu banyamurenge waganiriye n’ijwi ry’Amerika, asobanura ikibazo cy’umutekano muke n’ubwicanyi buvugwa mu karere ka Bijombo yagize ati :“
Iyo mitwe bavuga ngo ni Bironze- Bishambuke n’umutwe wabaye ahantu hitwa Mirimba ariko hariya mu Bijombo izo nsoreresore zabonye ko bagumutse nazo zirigumura ziyita local Defense nyuma yaho haza Gumino b’Abanyamurenge bashyigikiwe n’ingabo z’abanyarwanda za Kayumba Nyamwasa zirikumwe n’izindi ngabo za Warfunr zishyize hamwe kugirango zirwanye Abapfurebo, izindi ngabo za Mayimayi nazo ziratabara.
Ingabo z’Abanyarwanda zirahari baratubwira ngo ni iza Kayumba Nyamwasa zikorera imyitozo yazo hariya muri Bijabu niho zikorera ,kuko tuzi ko Kayumba Nyamwasa ari umunyarwanda nti tuzi izo ngabo yaje gushyira muri kongo icyo zigamije niba arizo gutera u Rwanda nti tubizi ariko izo ngabo zishyigikiwe na ba Gumino b’Abanyamurenge bari muri Kongo
Partager :
- Partager sur X(ouvre dans une nouvelle fenêtre) X
- Partager sur Facebook(ouvre dans une nouvelle fenêtre) Facebook
- Share on LinkedIn(ouvre dans une nouvelle fenêtre) LinkedIn
- Partager sur Telegram(ouvre dans une nouvelle fenêtre) Telegram
- Partager sur WhatsApp(ouvre dans une nouvelle fenêtre) WhatsApp
- Email a link to a friend(ouvre dans une nouvelle fenêtre) E-mail
- Imprimer(ouvre dans une nouvelle fenêtre) Imprimer