Rwanda: Imihari yitwa yuko irwanya leta ya Général Paul Kagame ikomeza kuvuka

ITANGAZO RITANGIZA UMURYANGO « RPU-IMARAGISHYIKA. »

TWEBWE, URUBYIRUKO RW’URWANDA, dutangaje kandi dutangije ku mugaragaro URUGAMBA RW’IMPINDURAMATWARA YA RUBANDA Kuri PAUL KAGAME na RPF- INKOTANYI/CRYSTAL VENTURES ye.

Twebwe abana b’urwatwibarutse; TUMAZE;

Kwigana ubwitonzi n’ubushishozi amateka y’igihugu cyacu kuva mu mwaka wa 1081, ari UBWAMI BW’U RWANDA, kugeza munsi wa none, aho rw’itwa REPUBULIKA Y’U RWANDA.

Gucengerwa n’inyigisho z’intantambara yo guca burundu ingoyi z’ingoma ya gihake na gikoronize mu RWANDA, ali nabyo byahamijwe kuwa 1 Nyakanga 1962, umunsi abana b’u Rwanda baboneragaho ubwigenge bw’igihugu cyabo; ariko amaraso y’abanyarwanda yametekeye muri ibyo bikokorwa, akaza kugirwa imfabusa muri coup d’état yo mu w’i 1973;

Gususuzumana ubwitonzi umurongo w’ibitekerezo RPF igenderaho; nkuko bizwi ikaba ikomoka kuri UNAR ariyo RANU, iyi ngengabitekerezo ikaba yaratangiye mu w’i 1957 ariyo yitwa “UBUTEGETSI BUTUNZWE”! aho ibyiza byose by’igihugu ari “UMURAGE”.

Kubona ko; igihugu kirimo ibice: igice cy’abahezanguni ba RPF/crystal ventures n’igice cya rubanda rugufi;

Kubona ko; umunyagitugu PAUL KAGAME na RPF ye, bakoresha amahame y’itonesha mu nzego zose z’igihugu, hifashishijwe RDF na CRYSTAL VENTURES nk’imashini za RPF, mu gukandamiza rubanda, kugeza aho yifaza ko abaturage bakwicwa n’inzara kandi bakanabura imyambaro;

Kubona ko; PAUL KAGAME na RPF, bananiwe gucyura impunzi, ahubwo bagahitamo kuzongera, no kubohera abanyarwanda muri za gereza;

Kubona ko; PAUL KAGAME, atanyotewe nabusa n’amahoro, ahubwo; akomeje gutumberera gutera ibindi bihugu, agamije kurimbura abanyarwanda banze kwemera gukandamizwa n’igitugu cya RPF, kandi batakwihanganira gupfira mu bihome biri mu mpande zitandukanye z’igihugu;

Kubona ko; PAUL KAGAME, atabashije kugeza abana b’u Rwanda k’ubwisanzure na demokarasi, kuko ntawe utanga icyo adafite; ahubwo akifashisha ingabo za RDF zibeshyera ko ari iz’abanyarwanda mu guhutaza ubusugire n’uburenganzira bw’abenegihugu. Bakanabihamiriza ku mugaragaro ubwo bamurekaga agatoba ITEGEKO-NSHINGA mu w’i 2015, kandi bakagombye kuririnda, Ibi bigatuma ubu abanyarwanda nta tegeko na rimwe bafite ryo kubarengera;

Kubona ko; PAUL KAGAME, n’abaheza nguni ba RPF, bitwaje gahunda y’uburezi kuri bose maze, bakangiza urwanda rwa none n’urwejo, kugira ngo bagume bibeshya ko biga, batazi ko batozwa kuzavamo abacakara baboneye; mu gihe, abana ba bahezanguni ba RPF n’imashini yayo crystal ventures bafata uburezi bwuzuye batozwa kuzavamo abambari bagomba gufasha PAUL KAGAME gukomeza gutoteza abanyarwanda;

Kubona ko; PAUL KAGAME na RPF-INKOTANYI, banze ibiganiro n’ibitekerezo by’abana b’u Rwanda by’uburyo umudendezo w’abanyarwanda ukwiye gusugira ugasagamba; ahubwo agakomeza gutegeka abanyarwanda uko yishakiye, yirengagije ko umutwe umwe wigira inama yo gusara, none we nk’umukuru w’i gihugu umutwe we ubwe; ukaba waramugiriye inama yo kurimburira abanyarwanda ishyanga no mu ma gereza, bigatuma bari bamaze imyaka makumyabiri n’ine yose bibombaritse, ariko bakaba barasanze badahagurutse bakomeza kwicwa urusorongo;

KU BW’IBYO RERO BIDASUBIRWAHO, TWIYEMEJE;

Kandi, twifatanyije n’abanyarwanda bose kuva ku bana kugeza kub’akambwe, aho bari hose mu bice by’isi kandi buri wese n’icyo abashije gukora. Twiringiye UBUSHOBORA-BYOSE BW’IMANA; kandi, twitegereje ubuzima abanyarwanda bakagombye kabaho; dutangaje kandi dutangije ku mugaragaro; ibikorwa bya “RPU-Rwandan People’s Union” by’intambara y’impinduramatwara y’abaturage bu rwanda aho bari hose mu isi, yo guhirika PAUL KAGAME na RPF-crystal ventures ku butegetsi bagundiriye kuva mu w’i 1994.

Kandi, turongera kwibutsa abantu bose ko; kuva none kugeza ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF- INKOTANYI buyobowe na PAUL KAGAME mu rwanda buvuyeho; ubu igihugu kigizwe n’imiryango ibiri ariyo: Umuryango wa RPF-INKOTANYI uyobowe n’umunyagitugu PAUL KAGAME n’Umuryango wa RPU-IMARAGISHYIKA uyobowe na rubanda. Twiyemeje bidasubirwaho kandi, ko buri munyarwanda wese agomba kugira aho abarizwa.

Kandi twemera ko; intwaro abaheza-nguni ba RPF-INKOTANYI batarenga mu bihumbi baba bafite zose, zitarimbura abaturage basaga mu ma cumi ya ma miliyoni y’abaturage. Biryo rero nta gisibya insinzi tugomba kuyigeraho bitinze cyangwa vuba, byose bagaterwa n’uburyo dukomeza kwitabira ibikorwa bya RPU-IMARAGISHYIKA. Byumvikane neza ko; tudateze na rimwe, twongere ngo na rimwe gutezuka tutageze ku nsinzi rusange ya rubanda.

Nanone kandi tukibutsa; ibihugu by’amahanga n’imiryango ibishamikiyeho ko nkuko byavuze ko; batabonaga ko uburenganzira bwa muntu bwa honyorwaga mbere yo mu w’i 1994, ubu twizeye tudashidikanya ko; ntacyo kwireguza gihari, maze nabo bakabadukira rimwe nk’abitsamuye, mu gufasha abanyarwanda kwikiza umukoronizateri mushya Urwanda rwibarutse, maze nabo bakazashimishwa no kubona abanyarwanda bafite ubwisanzure, n’umudendezo nkuko nabo babiharaniye kandi bakabigeraho mu bihugu byabo.

Kandi, nta ngingimira dushyizeho; ingingo isumba izindi igira iti “KUVA NONE KUGEZA ITEKA RWOSE, TWANZE UBUCAKARA N’UBUHAKE NIGISA NABYO CYOSE, NKUKO ABASEKURUZA BACU BABIRWANIYE KANDI BAKABIGERAHO MU NTAMBARA Y’UBWIGENGE.” Ubu natwe; turahamya neza ko twumva, tukanasobanukirwa imbaraga n’umuhate

abakurambere bacu bakoresheje. Tukaba tugiye kubihamiriza; muri iy’intambara y’impinduramatwara twigobotora i ngoma ya PAUL KAGAME n’abambari be, Tugira duti; » NTITWAKWEMERA GUKOMEZA KUGARAGUZWA AGATI, KIRAZIRA-UBWO BWABA ARI UBUGWARI TUTARAZWE”. Tuboneyeho kandi na none; kwibutsa abambari ba RPF-INKOTANYI bashaka guca iyo ngoyi ibaboshye, kugira vuba na bwangu, amazi atararenga inkombe.