Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda birukanwa ku ngufu na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.
Barimo abari abarwanyi b’uwo mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.
Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu ntara ya Équateur ndetse no mu gace ka Walungu. Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.
Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.
