Abacamanza bo mu Bufaransa banse igitabo co kuvyutsa dosiye ijanye na jenoside yo mu Rwanda

Abacamanza bo mu Bufaransa banze ubusabe bwa bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yo mu Rwanda basabaga ko habyutswa iperereza ku birego byuko ingabo z’Abafaransa zagize uruhare mu rupfu rw’abantu babarirwa mu magana zari zasezeranyije gutabara.

Umwe mu bakurikiranira hafi iyi dosiye, ku wa gatatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abacamanza batatu bakurikirana ibyaha byo mu ntambara ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe banze ubusabe bwo kuyibyutsa.

Ni iperereza rifatwa nk’ikimenyetso cy’ibikomere mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, bishingiye kuri jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.

Mu mwaka wa 2005, abacitse ku icumu rya jenoside batandatu bashyigikiwe n’abarimo imiryango y’uburenganzira bwa muntu, bari batanze ikirego bashinja abasirikare b’Ubufaransa gutererana abatutsi b’abasivile bari bahungiye mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu kwezi kwa gatandatu mu 1994.