Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko butazemerera Abarusiya b’abagabo bafite hagati y’imyaka 16 na 60 y’amavuko kwinjira muri iki gihugu, nyuma yo gushyiraho itegeko rijyanye n’ibihe bidasanzwe by’intambara.
Bwongeyeho ko hazabaho irengayobora (cyangwa umwihariko) « mu bijyanye n’ubutabazi », nko ku bagiye mu mihango yo gushyingura ababo.
Itegeko ryo mu bihe bidasanzwe by’intambara ryashyizweho mu bice 10 birimo n’ibihana imbibi n’Uburusiya, kugera ku itariki ya 26 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.