Impavu 12 dukwiriye gusenga mugitondo imbere yuko twanduruka 

IMPAMVU 12 DUKWIYE GUSENGA MU GITONDOMariko:1:35 nuko mu museke arabyuka arasohoka ajya mu butayu asengerayo. 
Yezu yakunze gusenga mu gitondo. 

Kuki amasengesho ya mu gitondo ari ingenzi?

1. Uhura n’Imana mbere yo guhura na shughuli z’isi.

2. Uvugana n’Imana mbere y’uko uvugana n’abantu benshi.

3. Usabana n’Imana mbere y’uko usabana n’abantu.

4. Wumva ijwi ry’Imana mbere y’uko wumva andi majwi.

5. Wumva amakuru yo mu Ijuru mbere y’uko wumva amakuru ashyushye aturuka hirya no hino.

6. Upfukamira Imana mbere yo gupfukamira abana b’abantu.

7. Uririmbira Imana mbere y’uko wumva imiziki y’isi.

8. Ufata amafunguro ya roho yawe mbere yo gufata ay’umubiri.

9. Uhamagara izina rya Yezu mbere y’uko uhamagara andi mazina y’abantu atagira aho akugeza.

10. Woga mu maraso ya Yezu mbere yo koga mu mazi ya WASAC..

11. Ureba Yezu mbere yo kwireba mu ndorerwamo.

12. Usukura umutima wawe mbere yo gusukura inzu ubamo.

MBIFURIJE ISENGESHO RYIZA RYA BURI GITONDO
Patiri/ Furera De Souza Paskali