Hariho umwana muto w’umuhungu witwaga
Cyusa, akaba yari umwana witonda kandi ugira ikinyabupfura. Yakundaga kuragira intama za nyirakuru, yagera mu rwuri akirirwa arasa inyoni akoresheje itopito ariko akababazwa n’uko nta na rimwe yashoboraga guhamya inyoni.Rimwe ubwo Cyusa yari acyuye intama, yageze hafi y’urugo abona dendo ya nyirakuru ayirashisha itopito bigezo yikinira iba irapfuye, agira ubwoba ayijugunya mu gihuru ngo bitamenyekana! Ubwo icyo gihe mushiki we
Mutoni yaramurebaga, Cyusa aramuhendahenda ngo ntamurege undi arabyemera ariko abyemera atabyemeye!
Kuva ubwo nyirakuru yabwiraga Mutoni koza ibyansi n’ibyombo, Mutoni akongorera Cyusa ati byoze cg mbwire nyogokuru ko ari wowe wishe dendo ye! Cyusa n’ubwira bwinshi akabyoza!
Nyirakuru yabwira Mutoni kujya kuvoma, Mutoni akongorera Cyusa ati iruka ubanguke cg umbwire mbivuge ko ari wowe wishe dendo. Ubwo Cyusa n’umunaniro mwinshi akiruka akajya kuvoma ngo batamurega.
Byarakomeje bigera kure, icyo Mutoni abwiwe gukora cyose akagitegeka Cyusa kugera aho Cyusa ananirwa mbese yumva amaze kuba umucakara wa mushiki we!
Ubwo yarakugendeye, apfukama imbere ya nyirakuru ati rwose ninjye wishe dendo ariko
MBABARIRA!
Nyirakuru aramuhobera cyane ati Cyusa mwana wanjye, byose wabikoze nkureba ndi mu idirishya kandi narakubabariye kuko ngukunda, ariko nategereje ko wowe ubwawe uzumva ko wakosheje ukaza ukansaba imbabazi, ukareka kuba umucakara wa mushiki wawe w’umuhemu.
ISOMO: BURYA IBYO DUKORA BYOSE TWIBESHYA
NGO TURI MU BWIHISHO IMANA IBA ITUREBA
KANDI KUKO IDUKUNDA IHORA YITEGUYE
TUBABARIRA!
HARI ABAGUCIRA IMANZA BAKITWAZA IBYAHA
BAKUBONYEMO CG BAKUMVISEHO NYAMARA
UMUBANO WAWE N’IMANA NTIBAWUZI, WOWE
BAREKE USABE IMANA IMBABAZI YITEGUYE
KUKUBABARIRA CYANE KO IBYO DUKORA BYOSE
IBIZI KUTURUSHA