Amajambo yo kwitonderwa kubwoko bw’Imana. Yatanzwe ku musozi w’amasengesho.

Dusangire amajambo y’imburi yo kuri babuloni.: Yes 13:1-22Nahay icagezw abo nirobanuriye,mbere nahamagaye abahuzi banje,bo n’abanyirahira bampayagiza,kugira ngo bashitse ivy uburak bwanje bwagabiye.

Uhoraho nyen ingabo ariko akoranya ingabo azitegurira intambara .

Uhoraho azanye ibigwanishwa vyogushangashigwa kwiwe,guhonya igihugu cose.

6 ni muboroge,kuk umunsi w’umunsi w’uhoraho uri hafi,uzoz arumsi wo guhonya uvuye kw ishobora vyose.

 8. Ivyo bizotera kwihebura kut ukwizera,umubabaro n uburibwe bibafate,bazobabara nkumugore ari kunda.

9. Eh’umunsi w uhoraho uraje ni ruburakigongwe uzanany ishavu n uburake bw’ inkazi,uhindur igihugu umusaka,ugeseze abanyavyaha baho.

11.nzohana ab’ isi kubw ibi vyabo,n abanyakibi kub’ ukugabitanya kwabo,nzomara amanyama abibone,abishira hejuru nabasubize hasi.

15. Uwo bazofata wese azosogotwa,kand uzofatwa mpiri wese azokwicishwz inkota.abana,abagore,bazobona amarushwa.

Mu kinyarwanda

Shalom! Nipfuje gusangira namwe muri bibiliya y’lkinyarwanda ayo majambo yavuye ku musozi.lmana ishishikare kutuzigama ,idukoreshe ibihambaye.

Ibihano Imana izahana i Babuloni

13 1 Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye. 

2 Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura.

3 Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.

 4 Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara. 5Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.

 6 Nimuboroge kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.

 7 Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka. 

8 Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro. 

9 Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.

10 Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.

 11 Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi. 

12Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri. 

13Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze. 

14 Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo. 

15 Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota. 

16 Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato. 

17 Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza. 18Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya. 

19 Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora. 

20 Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

 21 Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira. 

22 Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.