Ubuhanuzi_buturuka_muri_Amerika_atiko_bufitaniye_isano_nivyavuzwe_ku_Burundi

Le 18/03/2017 :*Ubuhanuzi_buturuka_muri_Amerika_atiko_bufitaniye_isano_nivyavuzwe_ku_Burundi_mubijanye_nivugabutumwa_canke_UMUVYURO_Bihambaye_Bizokwira_isi_Bivuye_mu_Burundi*   
  « Nibyo hagiye kubaho inyeganyezwa rikomeye, ariko Imana ntituburira ibi kugira ngo dutinye, ahubwo ibitumenyesha kugira ngo tudatinya. Imana irabigenzura byose kandi dufitiye umugambi.. Michael Snyder, 14/03/2017, Charisma news.
Dr Patricia Green ,Umugore wahanuye itorwa rya Trump agahanura itorwa rya Obama mu gihe  bitari byitezwe,ubu arahanura “ inyeganyezwa” rikomeye ry’Amerika riherekejwe n’ugusenyuka kw’amatorero menshi.

Ibikurikira biravugwa na Michael Snyder.

“Nkurikije ubuhanuzi butandukanye Patricia yagiye atanga bugasohora,ubu buhanuzi arimo gutanga muri iki gihe ntawapfa kubusuzugura, ahubwo yabwitaho.”

Aya ni amagambo atangazwa n’umukozi w’Imana, Michael Snyder wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; nawe ufite impano y’ubuhanuzi . akaba n’umwanditsi  w’ibitabo .

“ Patricia yahanuye bitaraba itsinda rya Donald Trump, ahanura itorwa rya Barak Obama, mu gihe ntawatekerezaga ko byashoboka, ahubwo abantu bahaga amahirwe Hilary, guhagararira Abademokrate.
 Ukurikije n’ubundi buhanuzi butandukanye uyu mugore yagiye atanga  bugasohora; bitandukanye n’ibyabahanuzi bamwe b’iki gihe usanga batavuga ukuri ; ubuhanuzi bw’uyu mugore bukwiye guhabwa agaciro.

Patricia ahanura agira ati:
“…Nzereka abana banjye ibyo ngiye gukora mbicishije mu bahanuzi banjye. Abahanuzi banjye bazahaguruka batangaze ibi’ Mutegure inzira, mutegure imitima yanyu, Azanyeganyeza ijuru n’isi. Iri nyeganyezwa rizakurikirwa n’ububyutse bukomeye mu itorero.

 Amatorero  atubatse ku rufatiro rwa Yehoshua azagwa, benshi bazatangazwa no kubona amatorero yigaragazaga ko akomeye, yaguye, bitewe nuko atagendera mu kwera. Nzagaragaza ubusambo, ubusambanyi, ugucana inyuma, no kuramya ibigirwamana by’ayo matorero.

 Hari inyeganyezwa rikomeye rigiye kuza, kandi nzagaragaza ikitwa icyaha cyose. Mwihane igihe kitararenga”

Michael Snyder arakomeza

 “Ubutumwa bwa Dr Green, nabwitayeho kuko nasanze buhuza cyane n’ibyo nanjye natangaje , byerekeranye no kunyeganyega kw’isi kuzakurirwa n’ububyutse bukomeye. Ibyo nabivuze kuri Televiziyo, ku maradio, mbyandika no mu gitabo  mperuka gusohora,

 “The Rapture verdict”, no mu zindi nkuru njya nsohora

Dore urugero rw’ibyo navuze:” Benshi biteguye kubona Imana yigaragaza cyane muri iki gihe, mu mwanya w’uko habaho inyeganyezwa rikomeye, ariko abantu bari bakwiye kwishimira iri nyeganyezwa kuko rizatera benshi guhindukirira agakiza. Bakinjira mu bwami bw’ijuru”

Niba ushaka kuzanyura muri iryo nyeganyezwa, udahungabanye, icyo wakora ni ukugenda mu buzima bwo kwera. Hagiye kubaho ibihe by’umwijima muri Amerika. Abantu bamwe bibwira ko muri Amerika itorero rihagaze neza, ariko ahubwo usanga ryaragiye mu byaha bikabije. Igihugu cyuzuyemo ibyaha, urugero guhera 1973, miliyoni 54 z’abana bishwe binyuze mu gukuramo inda, reba ibyaha bishingiye ku bitsina , ibyaha by’agahomamunwa Amerika igezemo, Abakristo bicwa  n’abayisilamu bazira ukwizera kwabo, 100.000 buri mwaka, n’ibindi n’ibindi

Hatabaye iri nyeganyezwa nta bubyutse bwazaba, ariko nyuma yaryo hazaba ububyutse ntekereza ko aribwo bwa mbere isi izaba ibonye.”

Igikwiye nuko abakristo bareka gutunga agatoki ku bandi ahubwo buri wese akigenzura. Urubanza ruzabanziriza mu nzu y’Imana. Umubare mwinshi w’abakristo muri Amerika ni kw’izina gusa. Ububyutse buzaza nyuma y’inyeganyezwa ntaho buzaba buhuriye n’itorero ry’akazuyazi, ryigendera uko rishaka.”. 

Ubu buhanuzi burimo guhurizwaho n’abahanuzi benshi nka Stephen Hanson n’abandi

Ibi biravugwa kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko n’itorero ryose ryo kw’isi ntiryabyirengagiza, kuko bimwe mu byaha bivugwamo n’ahandi babibamo.