Gukora ikizamini ukagitsinda mu nzozi uba utsinze ikibazo kikuri imbere.
Gukora ikizamini ukagitsindwa mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanuye ko uri injiji icyo kibazo utazagishobora kizakunanira naho wasenga gute igihe cyose utaramenya ubusobanuro bwizo nzozi cyangwa ubwoko bw’ intambara urwana nazo, Imana nta cyo ya kumarira kugeza igihe uzamenyera kurwana intambara zo mu mwuka wifashishije gusenga amasengesho nababwiye hamwe no gusoma ijambo ry’Imana nta bwo uzakenera abagusengera ahubwo uzakenera ubusobanuro bw’inzozi kugirango umenye uko ugiye kurwana urugamba rukuri imbere. Urumva yuko mu byo urimo gusoma byose wongereho gukiranukira Uwiteka Imana mu bibaho byose n’ibintu byoroshye cyane iyo wifatikanije n’Imana ibitekerezo byawe birahinduka ugatangira gutekereza nk’Imana kandi uri umuntu.
Gukuka amenyo mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura ko uri bihanga mu buryo bw’Umwuka.
Gukurwa impigikirane uba ukuwemo amenyo y’imvange mu buryo bw’Umwuka kugirango amenyo yawe agaragare neza mu buryo bw’Umwuka.
Ifarasi isobanura Malaika.
Igi ry’inkoko baba barakuroze bakakuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo. Amagi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka kugirango ntazagere ku cyo yagombaga kugeraho. Kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo gi rimeneka mu buryo bw’Umwuka! Bakoresha amajyi yibisiga cyangwa ay’inkoko.
Igikoma nacyo gisobanura amarozi.
Igiti gisobanura ubutegetsi.
Ihene isobanura umwuka w’ikinyoma.
Imbogo ni abadayimoni bakaze.
Imisumari bisobanura ububabare mu buzima bwawe.
Indege kumanuka igwa hasi bisobanura ububyutse bw’itorero.Kunjiramo bisobanura urupfu !!!
Injangwe bisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi.
Inka ni abadayimoni basanzwe.
Inkoko ni abadayimoni boroheje bo guterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko.
Intama, Intare bisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’Intama, amaze kuzuka ibintu byarahindutse yitwa Intare yo mu muryango wa David cyangwa Dawid byaterwa ni uko ushaka kumwita.
Inyama mbisi ni amagambo adafite umumaro.
Inyama zihiye bisobanura ubugambanyi bugereranywa n’amarozi.
Inyanja isobanura isi.
Inyoni aho ziva zikagera zisobanura abadayimoni utabariyemo “inuma”.
Inzoga ni ubusizi ubwaribwo bwose.
Inzoka isobanura uburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi.
Itabi risobanura amagambo yoroheje
Iyo urose perezida runaka yagusuye ubona urimo muvugana bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko ntawundi uba hejuru ya perezida usibye Imana yonyine.
Koga mu mazi agera mu mavi, urukenyerero, kwivuruguta mu mazi y’ibyondo bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara.
Kugenda mu butayu bugufi bisobanura nyine ubutayu bukomeye.
Kugenda mu ishyamba bisobanura ubuhunzi.
Kumesa imyenda bisobanura kwihana no gukiranukira Imana.
Kurota abapfuye bisobanura inzika. Cyane uzajya ubona urota abawe mwatandukanye muri jenocide cyangwa bishwe muburyo utasobanukiwe bisobanura ko ababishe bakigufitiye inzika bari mu migambi yo ku kugirira nabi.
Kurota ubona utunganya isambu y’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo.
Kurota ujya kwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje ”short call, long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi umuntu warozwe ashyirwaho itara rimenyesha abandi barozi ko warozwe aho ugeze hose buri murozi ashobora kongeramo andi marozi. Ikindi iyo urimo kubohoka uwakuroze arabimenya kuko wa mugisha baba baratwaye utangira kubacika ukugarukaho, icyo gihe bahita bajya kureba abaganga bakomeye muby’amarozi iyo udafite inzozi cyangwa kwerekwa ngo urebe ibyo bagiye kongera kugukorera barongera bakisubiza wa mugisha ugakomeza kuba imbata n’imbohe yabo.
Kurota uroba amafi bisobanura umuhamagaro wo gukorera Imana mu muhamagaro w’ivugabutumwa, cyangwa ubuhanuzi cyangwa kuzaba umushumba.
Kurota usambana bikananirana ko mugera kugikirwa nyir’izina bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira ibyo abanyamadini bigisha ko ngo bisobanura abagore ba ninjoro cyangwa abagabo ba ninjoro ni ikinyoma cyambaye ubusa cy’abafarisayo bigishwa muri theology, urabona ko bitandukanye kure cyane nibisobanuro by’ubuhanuzi.
Kurota utwaye imodoka bisobanura ubuyobozi butangwa n’Imana.
Kurota wambuka ikiraro bisobanurako ikibazo kije imbere yawe uba ugitsinze.
Kurota wiga amashuri abanza (primary school) bisobanura ikibazo kizamara igihe kinini.
Kurota wiga amashuri yisumbuye (secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire.
Kurota wiga kaminuza ni ikibazo gikomeye cyane kandi kizamara igihe kirekire.
Kuva mucyobo kinini bisobanura kuva mukaga gakomeye.
Kwambara ikabutura ni ugukorwa n’isoni bigereranije bidakanganye.
Kwambara ikariso yonyine ugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba ntacyo wambaye birushijeho cyane.
Kwambara ipantaro hejuru nta shati wambaye bisobanura isoni zidakanganye.
Kwambara ubusa bisobanura gukorwa n’isoni.
Kwinjira mu ndege gukurwa mu mubiri.
Ubonye uri mu nyanja urimo ukabona kugera ku nkombe biri kure yawe, uzajye umenyako ko kubayeho, ushatse washaka aho waba werekeye, imwe mu migambi yawe ukaba wayihindura, kuko ibyo bibazo bitazagusiga amahoro.
Ubwato busobanura gutabarwa.
Umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata ashinzwe kujya ateza ubukene anakudondagura buri munsi harassement.
Umugore umwe asobanura itorero, iyo bari kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo.
Umugore urenze umwe mu nzozi cyangwa mu iyerekwa asobanura abarozi.
Umuhanda wa kaburimbo bisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri.Uwigitaka usobanura inzira y’ubuyobe,ivumbi kumaguru cyangwa ku nkweto wambaye gukiranirwa bikomoka kumuvumo !
Umusatsi bisobanura ubwenge.
Urukwavu rusobanura ubwenge.
Urutoki rusobanura umurimo w’Imana.
Ushobora kwibona uri muganga uvura abantu batandukanye ibyo bisobanura ko uzahabwa impano zo gusengera abarwayi maze bakazajya bakira.
Kwerekwa wambaye slipa (Kamambili) bisobanura amasengesho ya masaha [12]naho kubona ugenda ibirenge gusa,bisobanura gusenga amasaha [24.48]kimwe no kubona umuriro utwika ariko ntukongore icyo urimo gutwika bisobanura ko amasengesho awe yagabanutse imbaraga ubwo uba usabwa guhita ukora amasengesho kandi akenshi werekwa ibyo iyo inkozi z’ibibi zaguhagurukiye zishaka kwigarurira umugisha wawe.Kutubahiriza amasaha yo kurangirizaho amasengesho ukayarangiza hasigaye amasaha [2] cyangwa [1] cyangwa iminota [30] amasengesho yose uba wasenze ahinduka ubusa usubira square one utangira bushya ukaba waruhiye ubusa urasabwa kwihanganira kurangiza amasaha ya masengesho kuko aho niho Satani aza akakwereka ko kuba hasigaye isaha imwe cyangwa abiri nta cyo bwakwica kumasengesho wakoze bityo akaba arakuriganije ugategereza ibisubizo ugaheba kuko uba wananiwe kubahiriza ibyo wiyemeje.
Kubyerekeranye namasengesho nta mbabazi z’Imana zizamo niyompamvu usabwa kurya ibyo bikurya bitera imbaraga mbere yuko utangira amasengesho.Gukoresha imiti yongera imbaraga bifatwa nko gukoresha ibiyobya bwenge (Gurikoze pouder) IBABYLON niyo bakoresha kubasore bagiye mu masengesho ibyo bita mission ayo ntabwo aramasengesho gusenga nukwitanga ukababaza umubiri kugirango kamere icishwe bugufiya maze umwuka w’Imana ushirwe hejuru.
Mujeshi.