Mwame mugavye mumenye n’imigambi y’abadayimoni

 *INSHINGANO Z’ABADAYIMONI MURI IYI MINSI.*☆Guteza abantu ibibazo by’insobe, ku buryo babemeza ko Imana yabo yabakuyeho amaboko, babashinyagurira. 

☆Guteza abantu kuryana no gusubiranamo, bagahangana. 

☆Guteza amatorero kuba amasenga y’abambuzi. 

☆Gukundisha abantu imihango y’idini, kubirutisha Imana. 

☆Guteza abantu irari ry’ubusambanyi ridasanzwe. 

☆Gukundisha igitsina -gore imyambaro iteye isoni ibambika ubusa, abantu bakareba isoni z’ubwambure bwabo. 

☆Gukundisha abantu imikino mibi :urusimbi, ibibuguzo, dame, amakarita, na biyari, bikurura ubunebwe n’uburara. 

☆Gukundisha abantu ubusambanyi no kubateza ubutinganyi. 

☆Kumenyereza abantu icyaha cy’ubusambanyi, no kubakundisha agakingirizo birindisha imibiri yabo ibirwara by’ibyorezo, ariko bakirekurira mu cyaha, ntibatinye Imana. 

☆Gutyaza irari ry ‘abantu, umururumba no kutanyurwa. 

☆Guteza abantu kwikinisha, kurarikira cyane ubusambanyi. 

☆Kwicaza abantu ku gatebe k’ivangura -moko n’uturere. 

☆Guteza abakobwa kugumirwa, bakaberekeza mu bapfumu. 

☆Guteza abagore ubugumba, no kubashora mu bapfumu. 

☆Gukundisha abantu kubeshya no kubamenyereza ikinyoma. 

☆Guteza abantu bose irari ry’ubutunzi bw’isi bakanga imiburo Imana itanga ibinyujije mu ijambo ryayo.