
Hamwe woba ushaka kumenya ico inzozi cawe zisigura muvyo impwemu, twandikire kuri abisezerano@yahoo.com. Abahinga muvyo inzozi bazozigusobanurira bafatanije n’abafise impano yo gusigura inzozi muvyo umubiri.
Tuvuge ivyo inzozi nyezina turebe icyo kurota urya bisobanuye . Kurota inzoka vyo bisobanura iki?
Abahanga mu by’imitekerereze y’abantu bashyize inzozi mu byiciro 2 : Inzozi z’umunaniro zikubiyemo n’izo kurotaguzwa n’inzozi zimbitse . Abantu bose bakoze ubushakashatsi ku nzozi ntibemeranya ku mpamvu yazo. Bamwe bemera ko inzozi ari uburyo bwo kwisukura k’ubwonko kubera ibintu umuntu aba yiriwemo maze yamara kuryama ubwonko bugatangira kuvanguraibidakenewe ari nabyo bubika hanyuma ibikenewe bikaguma mu rwibukiro (memory) . Abandi bati oya inzozi ni uburyo imana ikoresha mu gushyikirana n’abantu iyi myemerere ukaba uyisangana abantu bose baba abo mu madini yemera Imana imwe ndetse n’ayemera imana nyinshi. Uyu munsi tugiye kureba inzozi nyirizina twinjire mu busobanuro bw’inzozi dukurikije izo abantu bakunda kurota nk’uko abashakashatsi batandukanye babigaragaje. Aha tubibutse ko umuntu aha igisobanuro inzozi akurikije ibyo yemera n’umuco yakuriyemo undi nawe mu rwego rwo kwiha amahoro ntanabyiteho. Nyamara abemera inzozi bo bakavuga ko zibafasha byinshi mu buzima bwabo kuko bazifata nk’imiburo ndetse n’ubuhanuzi ku by’igihe kizaza.
Ni kenshi uzasoma mu bitabo byera ( Biblia , Cor’an, Torah n’ibindi ko Malaika yabonekeye umuntu mu nzozi ) Aho noneho abandi bashyira isano rya bugufi hagati y’inzozi bita mbi na shitani. Igitangaje ni uko inzozi zimwe uzirotoreye abantu batandukanye bataziranye buri wese yaguha ubusobanuro bwe kd ntibahuze. Ese koko inzozi ni urufunguzo rwo kumenya ahazaza cg ni inzira y’ubuhanuzi ? Bimwe mu bintu abantu bakunda kurota kd bagashishikazwa no kumenya ubusobanuro bwabyo : Amafranga , Kurya, Kurota ubyara,ubukwe , injangwe, inzoka , igiti, umuriro cg inkongi, urukundo n’ibindi byinshi tuzagenda tureba …
1. Kurota urya :
Kurota urya bihabwa igisobanuro bakurikije ibyo warose uryan’uburyo wabiryaga . Kurota urya wenyine bisobanura umubabaro hano mu Rwanda kurota urya bikaba byarafatwaga nk’ikimenyetso ko uzarogwa. Abahanga bakomeza bavuga ko kurota urya byerekana ko unyotewe n’iterambere cg kuzamuka mu ntera.Iyo urose usangira n’abandi bivuga ko unezerewe mu muryango cyane cyane ahazaza hawe haba hashimishije.. Kurota uryana ubusambo ni ikimenyetso cyo kunanirwa no guhihibikana.
Ibintu biryoshye byerekana ko unyotewe no guhindura imico yawe . Naho ibyakubihiye ubwo nta mishyikirano myiza uba ufitanye n’abo mubana.Naho kurota urya ibiboze uba uri hafi guhemukirwa. Ibyo witekeye cg kurota utetse ni uburumbuke n’amahirwe
Kurya inyama mu nzozi ni inyungu zihimbaje kd nyinshi cg urazikumbuye , iz’umuhigo zisobanura gutsinda abanzi mu gihe abanyarwanda bo kurota urya inyama babifataga nk’amahano bamwe bakumva ko ubwo mu muryango hari umuntu ugiye gupfa cg hakaba hari andi makuba yegereje. Kurota urya ariko ukumva harimo umunyu mwinshi bisura uburwayi cg kutamererwa neza mu buzima. Kurota urya ibintu bivangavanze cg bugacya wibuka ko wariye ariko utibuka ibyo wariye ni ikimenyetso cy’ubutunzi n’icyubahiro . Iyo umugabo arose arya umutima w’umugore we bivuga ko azagira umugore umukunda . Umugore urota atetse aba azabyara abana benshi. Kurota ugabura bisobanura ko utegura ubukwe . Ni kimwe no kurota ugaburira amatungo. Iyo urose zahabu ujye witonda kuko bisobanura ko uri hafi kwibwa. Kurota urya amazirantoki uba ufite intonganya , intambara ndetse no guhangana.
Ifi kurota uyirya ni byiza ariko iyo amahwa yayo yakunaniye cg ukayirya akujombajomba ujye witonda kuko hari abantu baba barimo gushyira imitego mu nzira zawe.
Ibi ni ibyo dukesha abahanga batandukanye bazwiho kuba barabashije gusobanura inzozi barimo Nostradamus , Platon n’abandi.
2. Kurota inzoka:
Mu gihe hano mu Rwanda uramutse urose inzoka ushobora gutinya ko waba warose shitani dore abahanga mu gusobanura inzozi uko bo babivuga :
Inzoka yizingiye ku nkoni ishushanya gukira indwara .
Aha ukaba wahita wibuka inzoka ivugwa muri biblia ubwo abisraeli bari bahanishijwe kuribwa n’inzoka. Mose yamanitse inzoka ku giti abayirebye bose bagakira. Dukurikije abahanga mu gusobanura inzozi batandukanye barimo Nostradamus , Sigmund Freud,Artemidore wa Delmis ntabwo bahuza byose ku busobanuro bw’inzozi aho umuntu arota inzoka hari ibyo bahurizaho. Umugore kurota inzoka bigaragaza gutinya ubwiyandariken’irari ry’ibijyanye n’igitsina
Kurota inzoka isohoka mu mupfu bivuga ko ubushake mu bijyanye n’igitsina bw’umurosi bwapfukiranywe cg se ko arimo kugerageza kwigenzura cyane nyamara gutsinda irari bikaba byamunaniye. Inzoka mu nzozi kd ishushanya uburigana aho umugore urose imurya bishushanya ko umugabo we cg inshuti ye irimo kumubeshya ko imukunda. Naho umugabo urota aribwa n’inzoka biganisha ku kuba hari umuntu uri kumuriganya cg hakaba hari ibintu ari guha umwanya bidakwiriye mu buzima . Mbese ubwo aba yibanda ku bidafite umumaro nonone kd ubwo hari ikintu ufitiye ubwoba ko cyakugeraho.
3. Kurota inzoka kd bisobanurwa neza n’amabara y’inzoka warose.
Inzoka y’umweru ishushanya ibintu by’agaciro umaze iminsi wihingamo. Iy’umutuku ishushanya guhutazwa gutandukanye. Inzoka y’amabara y’umuhondo avangavanze n’umukara cg umutuku n’umukara isobanura ikibi mu mbaraga zacyo zose. Uraburirwa ko vuba aha ushobora kuzahura n’abahemu n’imbaraga z’ikibi rero ni ukwitonda. Mugihe urose inzoka y’icyatsi nta kibazo bishushanya imbaraga zirimo kwikusanya muri wowe.
Inzoka mu buriri uba uri gutekereza ko urimo kugenda uba inganzwa, kd uratinya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abenshi ariko bakaba barahurije ku kuba inzoka ishushanya umuntu mubi uri mu kibuga cyawe cy’ubuzima. Hari umuntu udafitiye icyizere cg utagomba kwizera rwose. Biti ihi se hari abanzi bakugera amajanja. Inzoka y’imitwe 2 ni ubukungu butangaje ariko iyo uyibonye mu nzozi itagira umutwe birakwereka ko hari ukuri urimo kwirengagiza kd ko gukomeza kukwirengagiza byaba bibi kurushaho . Emera rero uhangane n’ibyo urimo gutinya kugirango ubineshe.
4. Kurota inzoka ikurya : Gutsindwa
Kwica inzoka : Ni igishushanyo cyo gutsinda abanzi. Kuyikandagira : Wite ku buzima bwawe muri iyi minsi .
Kubona inzoka yinyorogotora mu nzozi bikuburira ko ugomba kurwana n’igeno (destin cg destiny) ku babyemera batyo.
Kurota umugezi wuzuye inzoka bishushanya ko mu mishinga yawe ukeneye kongeramo ubwitonzi n’ubushishozi ntuhubuke. Kurota inzoka ziryana hagati yazo bishushanya intonganya hagati y’abavandimwe.
Abana bakina n’inzoka bashushanya ko hari agakorwa gato ushobora gukora kagakubita hazi ibyo wari warubatse byose cg ibyo wari umaze kugeraho.
Sigmund Freud ashyira isano rya bugufi hagati y’inzoka n’ibindi bikururanda byose (reptiles) n’igitsina cy’umugabo aho asobanura ko kurota inzoka cg ibindi bikururanda bishobora gusura impinduka zikomeye mu mubano w’abashakanye cyane cyane iyo iyi nzoka yaroswe n’umugore akayibona yasimbuye umugabo we.
5. Kurota inzoka y’imitwe 2 bifatwa nk’uburiganya cg ikinyoma
Ku bindi bikoko bitandukanye , ari Sigmund freud , cg Nostradamus ndetse na Artemidore wa Delmis bahuriza ku kuba kubirota biterwa n’ubwoba tubigirira . Ikindi kd bavuga ko dufite byinshi duhuriraho n’inyamaswa ku buryo kuzirota nta gitangaza kirimo .
Aha bakavuga ko kugira ngo ubone igisobanuro nyacyo ku nzozi tubona mo inyamaswa byakabaye byiza tubanje gutekereza ku byiyumvo tugira iyo tukiyikubita amaso bwa mbere ndetse no ku mico iyo nyamaswa igaragaza EX: Injangwe muri rusange ikunda ubwigenge bityo kuyirota bisobanura ko unyotewe no kwigenga . Ibi bikaba byagaragazwa n’ibintu byinshi nko kuba utsikamiwe cg aho uri utisanzuye . Ese ni igisimba cyo mu rugo cyitonda kitaryana cy’ikinyamahoro ? Cg twarose inyamaswa y’agasozi y’inkazi ? .