Rwanda: abatavuga rumwe na leta ya Paul Kagame baguma bafatwa ngo bakoze umutwe w’inyeshamba abantu 7 batawe muri yompi na Polisi

Boniface Twagirimana, wungirije umukuru w’ishyaka FDU -Inkingi

Igipolisi cy’U rwanda cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu 7 barimo uwungirije umukuru w’ishyaka FDU -Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda Bwana Boniface Twagirimana.

FDU Inkingi ni ishyaka ryashinzwe na Victoire Ingabire ubu uri mu nyururu nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Itangazo ryasohowe n’igipolisi cy’URwanda ryemeza ko cyataye muri yombi abantu 7 barimo umugore umwe bashinjwa ibikorwa byo gushakisha urubyiruko rwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.

Bane muri aba ngo bafashwe kuri uyu wa gatatu, nyuma y’isaka ryabaye mu mujyi wa Kigali mu ngo z’abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi.

Abandi batatu ngo bafashwe mu ntangiro z’icyumwe mu ntara y’uburengerazuba, ubwo bari mu nzira berekeza mu gihugu cy’amahanga kitavuzwe izina.

Ifatwa ry’aba batatu ngo ni ryo ryatumye bagenzi babo 4 batabwa muri yombi.

Umubare w’abantu bamaze kwinjizwa muri iyi mitwe ntuvugwa, igipolisi kikavuga ko kitashyira ahagaragara ibintu biri mu iperereza.

Bwana Boniface Twagirimana, umukuru mu bafashwe yakunze kumvikana mu bihe bitandukanye anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu myaka ishize hakunze kumvikana abantu bafatwa bagafungwa baregwa gushyigikira umutwe wa FDLR cyangwa se ishyaka rya RNC rikorera mu buhungiro.

Victoire Ingabire yakatiwe imyaka 15

Gusa inshuro zose abararegwa bahakanye kuba muri iyi mitwe ahubwo bagashimangira ko ibikorwa biri mu mugambi w’ubutegetsi wo gucecekesha amajwi abunenga.

Umukuru w’ishyaka FDU Inkingi Victoire Ingabire na we warezwe ibyaha nk’ibi yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu mwaka wa 2013, gusa abatari bake bakavuga ko iki gifungo gihishe inyungu za politiki.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s