Zimbabwe: Urutonde rushya rw’abazatora muri Zimbabwe

Abatavuga rumwe na Perezida Mugabe bakunze kumushinja kwiba amajwi akoresheje urutonde rushaje rw’abatora.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yategetse ko abemerewe gutora bongera kwiyandikisha bundi bushya mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ateganijwe mu mwaka utaha.

Abanya Zimbabwe bose bemerewe gutora bahawe amezi ane kugirango babe barangije kwiyandikisha ku rutonde rushya rw’abazatora muri ayo matora.

Uburyo bushya bwo gutora buzakoresha ibyuma biherutse kuva mu Bushinwa.Ibyo byuma bizatuma abantu bashobora gutera igikumwe no kwemeza aho batuye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Abatavuga rumwe na leta, Bwana Tsvangirai (hagati) na Madamu Mujuru (iburyo).

Mu gihe cyashije, amashyaka atavuga rumwe na leta yakunze gushinja Perezida Mugabe – umaze igihe kirekire ku butegetsi – kwiba amajwi akoresheje urotonde rushaje rw’abiyandikishije gutora.

Publicités