Kenya: umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga yasabiwe kwirukanwa

Umucamanza mukuru, David Maraga

Muri Kenya hari umudepite wasabye ko umukuru w’urukiko rw’ikirenga muri icyo gihugu avanwa ku mwanya we kubera icyemezo cy’urwo rukiko cyo kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse.

Depite, Ngunjiri Wambugu, ashinja umucamanza mukuru, David Maraga, kwitwara nabi no gukora icyo yise « guhirika ubutegetsi yitwaje amategeko ».

Bwana Wambugu ava mu rugaga Jubilee ruri ku butegetsi rwa Perezida Uhuru Kenyatta.

Uwo mucamanza mukuru n’abagenzi be batatu bashyigikiye icyemezo cy’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, uvuga ko amatora aherutse yaranzwe n’uburiganya.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwategetse ko ayo matora asubirwamo mu kwezi gutaha.

Depite Nunjiri Wambugu ashaka ko akanama gashinzwe kugenzura abacamanza gakora iperereza ku myitwarire y’uwo mucamanza no kumwirukana.

Publicités