Rwanda: Sentare yatanguye kuburanisha Jean Baptiste Mugimba yarungitswe mu Rwanda n’Ubuholande

Jean Baptiste Mugimba yoherejwe n’Ubuholandi.

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba uregwa uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Uyu mugabo wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR akurikiranyweho uruhare mu bikorwa buyo gutsemba abatutsi byabereye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali.

Ku munsi wa mbere urukiko rwasuzumye ikibazo cyo gutesha agaciro ibyemezo byafashwe mbere dore ko uyu mugabo yari yarahanishijwe n’inkiko gacaca kwishyura miliyoni zisaga 30 z’amanyarwanda kubera ibyo ashinjwa kwangiza. Habanje gusuzumwa ikibazo cyo gutesha agaciro ibyemezo byafashwe mbere n’urukiko Gacaca rwa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafranga y’U Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo.

Itegeko risoza inkiko gacaca riteganya ko ibyemezo byafashwe na zo biteshwa agaciro iyo uwahamijwe icyaha atari ahari mu gihe cy’urubanza.

Uyu mugabo ariko nta gifungo yari yakatiwe n’uru rukiko Gacaca.

Jean Baptiste Mugimba yagejejwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize hashingiwe ku mpapuro zisaba gutabwa muri yombi zoherejwe na Leta y’U Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’U Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha 7 bifitanye isano na jenoside.

Aregwa kuba yaragize uruhare mu gutegura jenoside, ayobora za bariyeri ziciweho abatutsi ndetse ngo yanahaye intwaro zifashishijwe n’interahamwe mu kwica abatutsi.

Akigezwa mu Rwanda, Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 61 , yahakannye ibi byaha byose avuga ko hari abantu bitwaza uburemere bw’icyaha cya jenoside bakabeshyera abandi.

Yemeye ariko ko yari umunyamabanga mukuru w’sihyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’abatutsi.

Yanemeye ko yabaye umunyamigabane wa Radio RTLM ariko ibi byombi ngo ntaho abona bihurira n’ibyaha ashinjwa.

Mu gihe ubushinjacyaha bwemeza ko Mugimba yagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi mu mujyi wa Kigali, uregwa ngo yiteguye kugaragaza ibihamya by’uko yari yaramaze guhungira ku Gisenyi aho akomoka.

Jean Baptiste Mugimba wari umukozi wa Banki Nkuru y’igihugu yajejwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize yoherejwe n’igihugu cy’U Buholandi nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze ahatuye.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s