Ivyiza 14 vy’amasengesho: Dukimbukire gusenga.

« IVYIZA VY’AMASENGESHO:

*1.* Amasengesho yongera igihe cyo kubaho. Mwibuke iby’umwani Hezekiya.

*Yesaya 38:1-5*

*2.* Amasengesho arazura. Ibya Razaro urabizi.

*Yohana*11: 38-40

*3.* Amasengesho arakiza. Mwibuke wa murwayi wo ku kidendezi utari ufite umujugunya mu mazi yihindukije.

*Yohana 5:1-8*

*4.* Amasengesho yagura imbago.

Mwibuke ibya Yabesi

*1 Ingoma 4:8-9*

*5.* Amasengesho arahumura. Mwibuke Barutimayo.

*Mariko 10: 46-52*

*6.* Amasengesho akiza abadayimoni.

Mwibuke wa muhungu wari urwaye igicuri.

Yesu yabwiye abigishwa be ati bene uwo ntavanwamo n’ikindi uretse gusenga no kwiyiriza ubusa.

*Mariko 9: 14-29*

*7.* Amasengesho atuma dusubizwa.

Mwibuke Hana uko yari amerewe. Bageze naho bamwita umusinzi.

*1 Samweli 1:19-20*

*8.* Amasengesho aragabura. Mwibuke Eliya yihishe iruhande rw’akagezi Kereti. Yanywaga amazi yako, ibikona byategetswe kujya bimugemurira.

*1 Abami 17:1-5*

*9.* Amasengesho atuma Imana iduhishurira ibihishwe byayo. Ijambo rirambwira ngo : Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo.

*Amosi 3-7*

*10.* Amasengesho araruhura. Ijambo riti: mwese abarushye nabaremerewe nimunsange…

*Matayo 11:28*

*11.* Amasengesho atuma umuntu arindwa. Mwibuke Nowa

*Itang 7: 17-24*

*12.* Amasengesho atuma Imana yisubiraho ku bihano yarigiye gufata.

Mwibuke iby’ I Neneve.

*Yona 3:1-10*

*13.* Amasengesho atuma Imana iduha umurongo ngenderwaho.

Ezira yatumiye Abalewi abategeka kwiyiriza ubusa bayoboza Imana inzira.

*Ezira 8:21-23*

*14.* Amasengesho atuma Imana iduhindurira amazina. Yakobo yakiranye na Malayika w’Imana hanyuma imuha izina rya Israel

*Itang 32:23-29.*

Bene Data *Gusenga nubuzima*twongere gukunda gusenga, nimureke twongere amasengesho muri iyi minsi mike dusigaje kubaho kuri iy’isi.

Umwami Imana adushoboze.

Imana ibahe numugisha.

Publicités