Mu Rwanda, urubanza rwa Diane Rwigara na nyina rwasubitswe

Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi rwasubitswe, nyuma yaho ababunganira bihannye umwe mu bacamanza b’urukiko rukuru wari waje bwa mbere muri urwo rubanza.

Urukiko rwagombaga gusuzuma icyifuzo rwagejejweho n’abaregwa cyo gufungurwa by’agateganyo.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangisha rubanda ubutegetsi, gukurura amacakubiri no gukoresha inyandiko mpimbano. Bo barabihakana bakavugako ari impamvu za politiki.

Abari bitabiriye urubanza bari biteze ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi urukiko rwumva imyiregurire y’abaregwa.

Ariko si ko byagenze, kuko abunganira abaregwa bavuze ku cyifuzo bashyikirije urukiko cy’uko abaregwa bafungurwa by’agateganyo.

Icyo na cyo ariko nticyasuzumwe. Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara yavuze ko umwe mu bacamanza b’urukiko rukuru babona ko adashobora kubaha ubutabera ngo kuko yari mu manza zabanjirije urwo – imanza zerekeranye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Izo manza avuga ko ari na zo zafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2017. Kuri bo ngo kongera kumubona muri uru rubanza bibateye amakenga

Umunyamategeko Gashabana yasobanuye ko hari inzira ebyiri: uwo mucamanza ubwe kwivana mu rubanza cyangwa abunganira abaregwa bakamwihana.

Umucamanza mukuru yagaragaje ko nta tegeko ribuza umucamanza wagaragaye mu manza z’ifunga n’ifungura ry’agateganyo kuba yagaragara no mu rubanza mu mizi cyangwa se urundi rubanza urwo ari rwo rwose.

Ariko umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’abunganira abaregwa gukoresha ububasha bw’itegeko bakihana uwo mucamanza.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwo bwanenze kuba abunganira abaregwa baragejeje icyifuzo cyo gusabira abaregwa gufungurwa by’agateganyo ngo batinze ku wa gatanu nimugoroba kandi bazi neza ko inkiko zidakora ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Bityo ngo bakaba bari bafite igihe gito cyo kugira icyo babivugaho.

Ibyo ariko urukiko ntacyo rwabivuzeho.

Ukuriye inteko y’urukiko yanzuye ko urubanza rusubitswe hagiye gusuzumwa uko kwihana umwe mu bacamanza nyuma hakazatangazwa igihe urubanza ruzongera guhamagarizwa.

Mu iburanishwa riherutse, Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bari basomewe ibyaha baregwa bavuga ko babihakana.

Adeline Mukangemanyi aregwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda naho Diane Rwigara agashinjwa ibyaha birimo guteza imvururu no gukoresha impapuro mpimbano.

Bo bavuga ko byose bishingiye ku kuba Diane Rwigara yarashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye mu mwaka ushize wa 2017.

Publicités