Umugambwe UDPS utavuga rumwe na leta watangaje ko Kongo ‘ititeguye’ amatora ya perezida

Ishyaka ry’ingenzi mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ryabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iki gihugu « kititeguye » amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Ishyaka UDPS ryatangaje ibyo ku wa kabiri, umunsi umwe nyuma yaho igisirikare cya Kongo giteye inkunga akanama k’amatora y’amakamyo abarirwa mu magana ndetse n’indege zibarirwa mu macumi.

Augustin Kabuya, umuvugizi w’ishyaka UDPS ritavuga rumwe na leta ya Kongo, yagize ati: « Amakamyo ijana na mirongo itanu ntabwo ashobora gukwira igihugu cyacu kinini gutya, kitanafite ibikorwa-remezo nk’imihanda ».

Publicités