Kongo n’Amerika mu ntambara y’amajambo ku ‘mpungenge z’igitero c’iterabwoba’

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa mbere yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guteza « ubwoba butari ngombwa » nyuma yaho iki gihugu kiburiye ko « hashobora kuba igitero cy’iterabwoba » ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo.

Lambert Mende, minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Kongo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: « Nta kwizera amakuru atangwa n’abantu bashaka gukwirakwiza ubwoba butari ngombwa ndetse n’urujijo mu baturage ba Kongo habura iminsi micye ngo amatora abe ».

Ni mu gihe muri Kongo hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, hitegurwa amatora ya perezida – yagiye atinzwa – ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ni ayo gusimbura Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001, wabugezeho asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe. 

Hazanatorwa kandi abagize inteko ishingamategeko bo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara.

Bwana Mende yongeyeho ati: « Kuri ubu bimaze kumenyekana ko nta shiti hazaba amatora ari ugutatu ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2018, abadashoboye kugira icyo bahindura kuri gahunda y’amatora muri Kongo bari kugerageza kurangaza abaturage ba Kongo ».

Ku wa gatandatu, ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo biri mu murwa mukuru Kinshasa, byavuze ko bifite « amakuru yizewe kandi arasa ku ntego yuko hari impungenge z’igitero cy’iterabwoba ku nyubako za leta y’Amerika ziri i Kinshasa ».

Ku wa mbere, ibyo biro by’uhagarariye Amerika i Kinshasa byafunze imiryango.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize, bikaba biteganyijwe kurangira ku itariki ya 21 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ingingo yo mu itegekonshinga rya Kongo yahaye Bwana Kabila uruhushya rwo kuba agumye ku butegetsi mu gihe hategerejwe gutorwa umusimbura, nubwo bwose manda ye ya kabiri – ari na yo ya nyuma yemerewe n’itegekonshinga – imaze imyaka igera hafi kuri ibiri irangiye. 

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s