Umunya mudeli w’Urwanda Alexia Mupende ‘yishwe’ kuri uyu wa kabiri

Igipolisi cy’U Rwanda kiravuga ko gikomeje guhiga umuntu ukekwa kuba ari we yishe umunyamideli Alexia Mupende yishwe kuwa Kabiri w’iyi ndwi. Alexia Mupende yari umwe mu banyamideli bamaze kubaka izina rikomeye . Yishwe n’umuntu ukekwako kuba ari uwari umukozi w’iwabo mu rugo ,gusa impamvu yateye ubu bwicanyi yo ntiramenyekana

Igipolisi cy’U Rwanda catangaje ko kigishakisha umuntu ukekwaho kwica umunyamideli Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijoro ry’itariki ya 8 z’uku kwezi .

Itangazo rya polisi ryavuguruje amakuru yari yiriwe acicikana ku munsi wo ku wa Gatatu ko ukekwaho ubu bwicanyi yafatiwe ku mupaka w’igihugu agerageza guhungira mu gihugu cya Uganda .

Kuri ubu amafoto y’ukekwa yamaze gukwirakwizwa ahantu hose, igipolisi kikaba cyahamagariye abaturage kugifasha guhiga uyu ukekwaho ubu bwicanyi.

Umunyamideli Alexia Mupende w’imyaka 35 yari amaze kubaka izina rikomeye imbere mu gihugu mu kumurika imideli .

Urupfu rw’uyu munyamideli rwamaganywe n’abantu benshi biganjemo ibyamamare by’imbere mu gihugu ndetse na bamwe mu bategetsi bamaganye ubu bwicanyi.

Alexia Mupende ni Umunyarwandakazi wakuriye mu gihugu cya Kenya akaba yari amaze imyaka 4 yiyemeje kuba no gukorera mu Rwanda .

Amakuru avuga ko uyu munyamideli yishwe yiteguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha ndetse n’impapuro z’ubutumire zari zaramaze gusohoka .