Ibimenyetso biranga umusirikare w’ukuri wa Kristo

*Ibimenyetso biranga umusirikare wa Kristo*

2Timo.2:1.Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, 2.kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi. 3.Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

Burya umusirikare n’umusivire ni abantu batandukanye cyane, ikintu cyambere kiranga umusirikare ni ugushira ubwoba, agahora yiyumvamo ubutwari bwo kurwana agahangana n’umwanzi uwo ariwe wese kdi agatsinda. Kuba umusirikare ni ukwiyemeza, kuba umusirikare ni ukwitanga kuko igihe icyo aricyo cyose uba ushobora gupfa, ariko nubwo bimeze gutyo, ntibigutera ubwoba ahubwo uhora wemye wumva uhamye ntabwoba namba, bitandukanye n’abasivire kuko umusivire igikomye cyose ariruka, yakumva inkuru runaka ko hirya byakomeye ubwoba bukamurenga, ariko aho ngaho rukomeye niho umusirikare aba ashaka kugaragara, nagirango mbibutse ko natwe turi abasirikare ba Yesu

Umuririmbyi yaravuze ngo turi abasirikare ba Yesu bogejwe mumaraso, umwami wacu Yesu Kristo niwe muyobozi, arakomeza ngo kubw’imbaraga ze dufite tuzabaho no murupfu, ndifuza ko tuba abasirikare nyabo bahamye. Umusirikare ntavuga ngo biracitse, ahubwo afata intwaro ye ubundi agahagarara kigabo, umusirikare kdi ahora yiteguye aho ari hose. Ijambo ry’Imana riravuga ngo muhore mukenyeye kdi amatabaza nyanyu yake.

Ikindi gikomeye kiranga umusirikare: ni ukutikunda, ntamusirikare wikunda ubaho, umusirikare ni umuntu uba wariyemeje kwitangira abandi, Burya ntakindi kuba umusirikare bisobanura. Nubona uryama ugasinzira ujye umenya ko ubikesha umusirikare kuko we aryamye igihugu bwacya bagifashe, bwacya wisanze ibintu byahinduye isura, ariko umusirikare aremera akarara hanze, mu mbeho, mumvura ikamunyagira,……. muri make kuba umusirikare ni ukwiyanga, nagirango namwe mbibutse ko muri abasirikare ba Kristu.

Mbese niba umusirikare w’isi afatwaho ikitegererezo bene aka kageni, twe abasirikare ba Kristu ntidukwiye kurushaho? umusirikare ntiyikunda, ntiyirebaho, Umusirikare ni umuntu wazinutswe isi, urupfu ntirumukanga.

Nubwo abasirikare bavunika gutyo kdi urupfu rugahora rubegereye, isaha iyo ariyo yose akaba ashobora gupfa, ariko uzasanga aribo bahembwa urusenda mubakozi bose (udufaranga duke), Icyo ni ikimenyetso kikwereka ko umusirikare ari umuntu wazinutswe isi, Yohana baramubajije ngo: twebwe abasirikare dukore iki? arabasubiza ngo ibihembo byanyu bibanyure, burya si iby’uyu munsi gusa, kuva kera kose abasirikare bahembwaga urusenda. Ariko ibyo ntamusirikare bitera ikibazo kuko umusirikare ni umuntu wemeye guhara iby’isi, uretse no guhara iby’isi, umusirikare ni umuntu wemeye guhara ubuzima bwe kubw’abandi, akemera gupfa kugirango abandi babeho, niyo mpamvu Paul yavuze iri jambo:

2Tim.2:4.Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.

Ntakindi ibi bisobanura: ni ukuvuga ngo kuba umusirikare ni ukuba wemeye guhara isi n’ibyayo byose, ndetse ugahara n’ubuzima bwawe.

Ese koko nawe uri umusirikare? iki kibazo nawe kibaze unisubize, koko nawe wazinutswe isi n’ibyayo byose? Ntamusirikare wikunda, ntamusirikare urarikira iby’isi, ntamusirikare ushyira inda ye imbere, ntamusirikare wishimira kubaho abandi bababaye. Ndagirango namwe mbibutse ko muri abasirikare ba Kristo, kdi Yesu abashakaho ko muba abasirikare b’ukuri atari ku izina gusa, mwese mbifurije kuba abasirikare beza ba Kristo, Amen!