U Rwanda ruvuga ko Nyaruguru hatewe n’abaturutse mu Burundi

Itangazo ryasohowe n’igipolisi c’u Rwanda rivuga ko iki gitero c’abitwaje intwaro cabaye mu masaha ashira isasita y’ijoro kibera mu murenge wa Nyabimata w’akarere ka Nyaruguru.

Igipolisi kivuga ko abagavye iki gitero baturutse ku butaka bw’u Burundi bakanyura mu ishamba rya Nyungwe.

Gusa nta bisobanuro birambuye itangazo ry’igipolisi ryatanze ku myirondoro nyayo y’abari muri iki gitero.

Itangazo ry’igipolisi rivuga ko abateye basahuye ibiribwa by’abaturage, amatungo magufi n’indi mitungo irimo n’amafranga mbere y’uko bahunga banyuze inzira nk’iyo baciyemo binjira mu Rwanda.

Nta muntu wahitanywe n’iki gitero uvugwa n’iri tangazo, n’abaturage bari bafashweho ingwate ngo bikorere ibyasahuwe n’abateye, na bo ngo baje kurekurwa ari bazima.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya inkomoko nyayo y’abateye kuko igipolisi cyangwa igisirikare bataratangaza imyirondoro yabo.

« Abateye ni 80 bose bafite imbunda »

Gusa umwe mu bayobozi b’ibanze twavuganye ntiyifuze ko umwirondoro we ujya ahagaragara, yemeje ko abateye bageraga nko muri 80 kandi bose bafite imbunda.

Kimwe n’itangazo ry’igipolisi na we avuga ko nta muntu wahitanywe n’iki gitero.

Ubwo twavuganaga yemeje ko abasirikare bari bakijagajaga ishyamba rya Nyungwe bashakisha abagabye igitero.

Inzego z’ubutegetsi n’iza gisirikare zahamagaje inama y’igitaraganya igenewe abaturage babasaba gutuza.

Nta mpamvu yo guhungabana…

Ngo ibyabaye si ikintu cyatuma bakuka umutima kuko ingabo zigenzuye neza umutekano wabo.

Gusa abaturage basabwe kuryamira amajanja, bakagaragaza amakuru yose yatuma ibitero nk’ibi biburizwamo bitaragira ubuzima bihitana.

Nta byumweru bibiri byari bishize, ikindi gitero kigabwe muri aka gace, cyo kikaba cyarahitanye ubuzima bw’abantu batatu ndetse gisiga kinatwitse imodoka y’umwe mu bayobozi b’akarere.

Kugeza ubu nta kirasobanuka gihamye ku bagaba ibi bitero n’impamvu zibibatera.

Igipolisi cemeza ko abateye baturuka ku butaka bw’u Burundi ariko bo ntibarigaragaza ngo bahishure icaba kiri inyuma y’ibi bitero.

Publicités