Japon: imyuzure imaze guhitana abantu 141 mu Buyapani

Leta y’Ubuyapani yatangaje ko abantu bagera ku 141 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye bazize imyuzure no guhirima kw’imisozi byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cy’uburengerazuba bw’igihugu.

Mu myaka irenga 30 ishize mu Buyapani, aba ni bo bantu benshi cyane bapfuye biturutse ku mvura.

Ubu abakora mu bikorwa by’ubutabazi baracukura mu cyondo no mu mazu no mu bintu byagiye bitembagara, bashakisha ababa bashoboye kurokoka.

Abantu bagera kuri miliyoni 2 bavanywe mu byabo, bahungishwa imigezi yo muri aka karere yuzuye ikarengera inkengero zayo.

Abategetsi babaye bakiririye mu mashuri n’ibibuga by’imikino abakuwe mu byabo n’imvura.

Haracyari ibyago ko imisozi yahirima, aho udusonga tw’imisozi twajendamye kubera imvura tukaba dushobora guhirima.

Kosuke Kiyohara w’imyaka 38, utaramenya irengero rya mushiki we n’abana be babiri b’abahungu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

« Nabwiye ab’iwanjye ngo babe bitegura inkuru y’incamugongo. »

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yaretse urugendo yateganyaga kugirira mu mahanga kugira ngo abashe guhangana n’akaga katewe n’imyuzure.

Abantu barenga ibihumbi 70, barimo abazimya inkongi n’abasirikare, bari gukora mu bikorwa by’ubutabazi.

Haracyari amakuru aburira ko imyuzure yindi yaba mu duce nubundi twibasiwe cyane, turimo na perefegitura ya Okayama mu majyepfo y’Ubuyapani.

Ariko amakuru y’iteganyagihe aravuga ko mu minsi micye iri imbere ikirere kizatangira gucisha macye, ibintu byitezweho gufasha abakora mu bikorwa by’ubutabazi.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

w

Connexion à %s