Rwanda: Ukuri kuco abantu bise intambara yatangujwe na FLN ingabo za MRCD

calixWa wundi ati iyo bumenya umwe bwari ikindi. Ikinyamakuru cegamiye iperereza ryigihugu c’uRwanda ryaraye riyiciye umurya mukwerekana uguhuguza n’irementantanya ry’abavuze ngo bateye igihugu ca General Paul Kagame. Amajambo yose yavuzwe n’amafoto yose yatanzwe ku mbuga ngurukanabumenyi, ico kinyamakuru caraye cerekanye riva yuko atari nayo mu Rwanda canke se abanyaRwanda ahubwo yuko ari amomekerano. Igitangaje rero ni uko bafatanya igihugu c’Uburundi niryo huguza. Ni mwisomere iyo nkuru mu kinyarwanda:

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa [ ibihuha ] bikorwa cyane cyane n’ abantu  biyita ko barwanya igihugu cy’u Rwanda, baba hanze y’igihugu badafite amakuru ya nyayo yibibera mu Rwanda, banyanyagiza amakuru n’amafoto atariyo, ashyushya imitwe. Hari uwasangije amafoto ngo yibyakozwe ngo na babandi biyita abashaka gufata igihugu  bayobowe n’umutekamutwe Calixte Nsabimana wiyita Sankara.

Centre AfriqueZimwe muzo twashoboye kumenya  nizo muri Centre Afrika, bitiriye imirwano muri Nyungwe. Izindi nizo muri Congo n’Impanuka zabereye mu Rwanda.

CongoAbo  n’ingabo za FARDC bareba indege ingabo za Makenga zahanuye, Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 , byari  kuwa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse. Aba bose bajyanywe i Goma ngo bitabweho nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza. Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye byakomeje kuba urujijo. Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013. Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru. Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

Ingabo za FARDC, Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we  yemeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

ImbwaImpanuka yabereye mu Rwanda, Bus ya RITCO yahiriye mu Kivuruga muri Gakenke Ahagana saa mbili z’iki gitondo imodoka itwara abantu rusange ya kompanyi ya RITCO ifashwe n’inkongi y’umuriro iri mu nzira igeze mu kagari ka Cyintare mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, yari mu nzira iva i Musanze igana i Kigali itwaye abantu bagera kuri 50.

Hano Calixte Sankara yarikumwe na Emile Rutagengwa mu ndirimbo yo kwibuka Karegeya muri Afrika y’Epfo, iyo Uniform  bambaye ntabwo ari iya gisilikare, ahubwo niy’Abahanzi. Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abagizi banabi bateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye ibiryo by’Abaturage. Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice. Ku cyumweru gishize  niho MRCD wasohoye itangazo umenyesha ko ufite umutwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale, ariko twaje kumenya ko aba barikumwe n’uwiyita Sankara, bagiye mu Burundi babeshya Perezida Nkurunziza ko bari kumwe na Kayumba Nyamwasa, amaze kubaha aho bakorera Kayumba arabihakana avuga ko batarikumwe, Nkurunziza yashatse kubirukana birananirana batangira kunyanyagira mu ishyamba rya Nyungwe no kujya mu baturage kwiba ibyo kurya.

Publicités

Un commentaire sur “Rwanda: Ukuri kuco abantu bise intambara yatangujwe na FLN ingabo za MRCD

Les commentaires sont fermés.