Mu gihugu cy’u Rwanda uno munsi hijihijwe umunsi mukuru w’Umuganura bishimira umusaruko ariko kandi hari abatishimye

Mu Rwanda bijihije umunsi w’Umuganura, umunsi abaturage bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka maze bagahura bagasabana n’abayobozi, ariko hari abataka inzara

Leta ivuga ko Umuganura wizihizwa mu gihe umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku buryo bugaragara.

Icyakora bamwe mu baturage baganiriye na BBC bavuga ko bo batashoboye kwizihiza umuganura ngo kuko nta musaruro babonye.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byabere mu midugudu yose yo mu Rwanda ariko ku rwego rw’igihugu byabereye mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Hamuritswe bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori, mu birori byahabere byaranzwe n’imbyino n’imivugo bishimagiza ibyagezweho n’icyo gihugu mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ubuhinzi n’ubworozi.

Bisobanura iki mu muco?

Mu muco nyarwanda, Umuganura usobanuye umunsi mukuru uhuza abaturage n’abayobozi bagasabana bishimira umusaruro wagezweho mu mwaka.

Minisitiri ushinzwe iby’umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne, avuga ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse cyane.

Yagize ati: « Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wazamutse ku kigero cy’u 8% bitewe n’umusaruro wabaye mwiza mu bihembwe bitandukanye by’ihinga.

« Ubucuruzi n’inganda byazamutse kuri 7% by’umwihariko bishingiye kuri politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, naho urwego rw’imitangire ya serivisi ruzamukaho 12%. »

Publicités