Inzara zitari karemano zabujijwe mu nteko ishingamategeko ya Tanzaniya

Job Ndugai, umukuru w’inteko ishingamategeko ya Tanzaniya, yatanze itegeko ku badepite ko batagomba kwinjira mu cyumba cy’iyi nteko bishyizeho inzara z’umurimbo n’utwongera-bwiza tw’ingohe bitari karemano.

Bwana Ndugai yabwiye umunyamakuru wa BBC Aboubakar Famau uri muri Tanzaniya ko yatanze iryo tegeko nyuma yaho minisitiri wungirije w’ubuzima Faustine Ndugulile yari yagaragaje impungenge z’ibibazo by’ubuzima biterwa n’izo nzara n’ingohe bitari karemano.

Publicités