Muri Ghana bari gusezera bwa nyuma ku murambo wa Kofi Annan

Umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa kabiri washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga iri mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, ngo abaturage b’iki gihugu bashobore gusezera kuri uyu Munyaghana mugenzi wabo.

Ku wa mbere nimugoroba ni bwo umurambo we wageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Accra uvuye mu Busuwisi, mbere yuko ashyingurwa ku wa kane.

Abasezera ku murambo we bwa nyuma babikora hagati ya saa yine na saa kumi z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Publicités