Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakangishijwe gufatirwa ibihano n’Amerika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakangishije gufatira ibihano urukiko mpuzamahanga mpanabyaha niruramuka rukomeje umugambi wo kuburanisha Abanyamerika.

Kuri ubu, uru rukiko ruri kwiga ku kuba rwaburanisha abasirikare b’Amerika ku birego byo guhohotera imfungwa muri Afghanistani.

John Bolton, umujyanama wa Perezida Donald Trump w’Amerika mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yavuze ko uru rukiko « rutemewe n’amategeko » ndetse asezeranya ko Amerika izakora igishoboka cyose « mu kurinda abaturage bacu. »

Publicités