Abatavuga rumwe n’ubutegetsi baburiye leta ya Kongo ko « yaryozwa ingaruka zaterwa n’amatora y’ikinamico »

Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo basabye Perezida Joseph Kabila kurinda iki gihugu « akavuyo » bavuga ko gashobora guterwa no kutubahiriza amategeko agenga amatora.

Byavuzwe n’abakandida-perezida Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe, bari kumwe n’abagenzi babo Jean-Pierre Bemba, Moïse Katumbi, Adolphe Muzito na Antipas Mbusa batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, bari bitabiriye inama yo ku wa gatatu yabahurije i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi.

Ibyo basaba bikubiye mu itangazo rihuriweho bashyizeho umukono mbere yuko haba amatora ya perezida yatindijwe ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Muri iryo tangazo, bavuze ko hari abantu bagera kuri miliyoni 10 – mu gihugu gituwe na miliyoni hafi 80 – bagaragara ku rutonde rw’itora ariko badashobora kugaragarizwa ibikumwe byabo.

Aba bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko habaho amatora ya perezida ahuriwemo na bose ndetse basaba ko ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Kongo za MONUSCO, zemererwa kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’amatora.

Banasabye ko « abakandida bangiwe kwiyamamaza kubera impamvu za politiki » bemererwa kwiyamamaza.

Bwana Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo, ni umwe muri batandatu bashakaga kwiyamamaza mu matora ya perezida ariko bakabyangirwa n’akanama k’amatora.

Yagejeje ubujurire bwe mu rukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo ariko na rwo rushyigikira icyemezo cy’akanama k’amatora kamwangiye kwiyamamaza.

Kari katanze impamvu yuko yahamijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ibyaha byo guha ruswa abatangabuhamya nubwo rwamugize umwere ku byaha by’intambara.

Na Bwana Muzito, wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Kongo, na we ari mu bangiwe kwiyamamaza.

Kuri Bwana Katumbi we, wahoze ayobora intara ya Katanga, yangiwe gusubira muri iki gihugu yahunze mu mwaka wa 2016.

Byitezwe ko urutonde ntakuka rw’abakandida-perezida rutangazwa ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa cyenda.

Iki gihugu cyahoze ari koloni y’Ububiligi, ntabwo kirigera kigira ihinduka ry’ubutegetsi rinyuze mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.