Rwanda: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba Leta kubashakira akazi kuko ata matin go bafise

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu ca Tanzania bagatuzwa mu nkengero z’umuji wa Kigali barasaba Leta kubashakira ico gukora kuko nta butaka bwo kurimamwo bafise.

Kuva bagera mu Rwanda mu myaka itanu ishize aba babeshejweho n’inkunga y’ibiribwa bahabwa na Leta buri kwezi.

Gusa ngo hari igihe ibi biribwa bitinda kubageraho bakicwa n’inzara kandi nta handi bikora.

Nk’ubu hari hashize amezi abiri badahabwa ibi biribwa cyakora mu mpera z’icyumweru gishize ngo babigejejweho.

Umwe mu bantu 140 birukanywe mu gihugu cya Tanzania mu myaka 5 ishize bagatuzwa mu nkengero z’umujyi mu murenge wa Jabana yabwiye BBC ko bari mu byishimo nyuma yo kubona inkunga y’ibiribwa yari imaze amezi abiri itabageraho.

Muri uyu mudugudu wa Bweramvura, aba baba mu mazu meza bigaragara ko yubakishije ibikoresho bikomeye ndetse amazu yabo arimo n’umuriro w’amashanyarazi.

Gusa ngo aya mazu asa na ho ntacyo abamariye kinini kuko batanayafiteho uburenganzira busesuye.

Umunsi ku wundi, aba banyarwanda batunzwe n’inkunga y’ibiribwa bitangwa n’akarere ka Gasabo.

Buri muntu ahabwa ibiro 6 by’ibishyimbo n’ibindi 10 by’ifu y’ibigori bigomba kurangiza ukwezi kose.

Gusa iyo bakeneye umunyu cyangwa se inkwi zo guteka bagurisha igice cy’iri funguro kugira ngo bashobore kugura ibyo badafite.

Publicités