Nta wukwiye guhinyuza ibarurishamibare rya leta ya Tanzaniya?

Banki y’isi yatangaje ko itewe impungenge zikomeye n’itegeko rishya rya leta ya Tanzaniya riteganya ko umuntu wese uzahirahira agahinyuza imibare yatangajwe na leta, azacibwa amande akanafungwa igihe kigera ku myaka itatu.

Banki y’isi ivuga ko iri tegeko, niriramuka rishyizwe mu bikorwa, rizadindiza iterambere ry’iki gihugu. 

Itangazo rya banki y’isi rigira riti: « Ni ingenzi ko Tanzaniya, cyo kimwe n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, ikoresha amategeko ajyanye n’ibarurishamibare hagamijwe ko imibare itangazwa na leta iba ku rwego rwo hejuru kandi ari iyo kwizerwa. »

Banki y’isi yongeyeho ko abategetsi bakwiye « kubungabunga ubwisanzure n’ikorera mu mucyo mu gukoresha ibarurishamibare, kugira ngo rubanda irusheho kwisanzura mu biganiro, byose bigamije ineza y’abaturage. »

Inteko ishingamategeko ya Tanzaniya iherutse kwemeza iryo tegeko. 

Abatavuga rumwe na leta baribona nk’iriri mu mugambi munini wa leta wo kubibasira, mu gihe abanyapolitiki bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe bacyemanga imibare ya leta ivuga ku bukungu.

Iryo tegeko riteganya ko umuntu uwo ari we wese ukoze ubushakashatsi bujyanye n’ibarurishamibare, azabutangaza ari uko bumaze kwemezwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Publicités