Abakora mu bikorwa vyo kuvura Ebola bagabweko igitero i Butembo muri Kongo

Abakora mu bikorwa byo kuvura indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bakomeretse bikomeye ubwo abaturage barubiye babagabagaho igitero.

Abo baturage bemeza ko virusi ya Ebola itabaho.

Abantu barenga 100 bamaze guhitanwa na Ebola kuva yagaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu – ku nshuro ya 10 mu mateka yacyo – mu mezi abiri ashize.

Abakozi bane b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge bagabweho igitero mu mujyi wa Butembo ubwo bari batwaye imirambo ngo ijye gushyingurwa. 

Abaturage bahise batangira gutera amabuye imodoka bari barimo, nuko babiri muri bo barakomereka bikomeye.

Publicités