Imigambwe itavuga rumwe na leta ya Kongo yemeye gutanga umukandida umwe mu matora ya perezida

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo avuga ko azatanga umukandida umwe ahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Nyuma y’inama yayahurije muri Afurika y’epfo ku wa kane, amashyaka arindwi yemeranyije ko azatanga umukandida umwe ahuriyeho bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi guhata kwa cumi na kumwe.

Abanyamakuru bavuga ko byaba ari igitangaza abakandida b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakurikije ibyo bavuga ko bemeranyijweho, bakitoramo umukandida-perezida umwe ubahagarariye.

Publicités