Imbwa zihunahuna zigiye kwifashishwa mu rugamba rwo guhashya indwara ya malaria

Abahanga mu bya siyansi bo mu Bwongereza no mu gihugu cya Gambia bavuga ko babonye ibimenyetso bya mbere byuko imbwa zishobora guhunahuna zikamenya umuntu urwaye malaria.

Bahaye imbwa amahugurwa yo gutahura impumuro, hifashishijwe imyenda y’abantu barwaye malaria.

Byizewe ko imbwa zishobora gukoreshwa mu guhagarika ikwirakwira ry’indwara ya malaria, ndetse kera kabaye ikaba yanacika burundu.

Nubwo bwose ubu bushakashatsi bukiri mu ntango, impuguke zivuga ko ibyabuvuyemo bishobora no gutuma habaho uburyo bushya bwo gusuzuma malaria.

Ubushakashatsi bwari bwaramaze kugaragaza ko kurwara malaria bihindura impumuro y’uyirwaye, bigatuma arushaho gukurura imibu itera malaria.

None ubu izi mbwa nazo zamaze gutahura iyo mpumuro.

Publicités