Mukwitegura amatora ya perezida, igisirikare ca Kongo cahaye infashanyo y’amakamyo akanama k’amatora

Imodoka z’amakamyo za gisirikare ku wa mbere zagaragaye zinyura mu murwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ariko ntabwo kwari ukugaragaza imbaraga za gisirikare z’iki gihugu.

Ahubwo izo modoka ni imfashanyo igisirikare cy’iki gihugu cyageneye akanama k’amatora, mu gihe hitegurwa amatora ya perezida yo ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Akanama k’amatora ka Kongo katangaje ko amakamyo yose hamwe kakiriye nk’inkunga ari amakamyo 300.

Kongeyeho ko kanahawe indege 10 nini n’indege 10 nto za kajugujugu.

Katangaje ko byose bizifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora – nk’imashini z’ikoranabuhanga zo gutoresha n’ubwiherero bwo gutoreramo – mu bice bitandukanye by’igihugu.

Publicités