Ubucamanza bw’Afurika y’epfo bugiye gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya, wakuriye ubutasi bw’u Rwanda

Umutegetsi wo mu bucamanza bw’Afurika y’epfo ku wa kane yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubucamanza bw’iki gihugu buzatangira gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya. Iryo perereza ku rupfu rw’uwahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda, ngo rizaba mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2019.

Bwana Karegeya wahoze ari Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, yishwe anizwe muri hoteli yo ku rwego rwo hejuru ya Michelangelo Towers y’i Johannesburg, ku munsi wa nyuma usoza umwaka wa 2013. Uyu mutegetsi wo mu bucamanza bw’Afurika y’epfo utatangajwe amazina kubera ko ubusanzwe atemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yagize ati:

« Ntabwo ari urubanza, ni iperereza ry’ubucamanza, kandi rizatangira ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa mbere ».

Publicités