Imyiyerekano muri Zimbabwe kubera iduzwa ry’ibiciro bya lisansi

Muri Zimbabwe uyu munsi bahaye imyiyerekano mu gihugu hose nyuma yaho Perezida Emmerson Mnangagwa adugirije igiciro ca lisansi ho inshuro zirenga zibiri. 

Abari mu myigaragambyo basubije inyuma amakamyo kandi banabuza amabisi gutwara abagenzi mu mijyi ikomeye.

Abigaragambya i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe bakoresheje amapine batwitse n’ibibuye binini bafunga imihanda mikuru.

Naho i Bulawayo mu mujyi wa kabiri w’icyo, polisi yakoresheje ibyuka bibabaza amaso mu gutatanya amatsinda y’urubyiruko rufite uburakari. 

Abapolisi bahosha imvururu bagombye kuvana amapine yatwitswe mu mihandaMu kiganiro cyanyuze kuri televisiyo mu mpera z’icyumeru gishize, umukuru w’igihugu yavuze ko gucuruza lisansi mu buryo butemewe n’amategeko aribyo byateye ibura ryayo. 

Yijeje gufata ibyemezo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abakozi ba leta basanzwe bahembwa umushahara uri hasi. 

Ikibazo cy’ubukungu bwa Zimbabwe butifashe neza kimaze imyaka irenga 10. 

Publicités