Ibimenyetso vy’ibihe: Umuforomo wo muri Amerika yatawe muri yombi, ashinjwa gutera inda umurwayi uri muri ‘coma’

Umuforomo wo muri leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashinjwa gufata ku ngufu nyuma yaho umurwayi uri muri ‘coma’ (wataye ubwenge) yari ashinzwe kwitaho abyariye.

Uyu ushinjwa yatangajwe ko ari Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda. 

Uwo murwayi w’imyaka 29 y’amavuko – amakuru avuga ko ari muri ‘coma’ kuva ari umwana w’igitambambuga – yabyaye ku itariki ya 29 y’ukwezi gushize kwa cumi na kabiri.

Icyo gihe abakozi bo kuri iryo vuriro bavuze ko batari bazi ko atwite, ko babimenye agiye ku bise.

Uyu mwana w’umuhungu ubu ari kwitabwaho n’abo mu muryango w’uwo murwayi kandi bivugwa ko ameze neza. 

Sergeant Tommy Thompson, umupolisi ukorera muri ako gace, yabwiye abanyamakuru ati: « Igihe cyose ntabwo dushobora guhitamo uburyo tuvukamo, ariko twe nk’umuryango [mugari] dushobora gukunda uyu mwana ».

Ushinjwa yatawe muri yombi gute? 

Jeri Williams, ukuriye polisi ikorera i Phoenix, yavuze ko Bwana Sutherland yamenyekanye hakoreshejwe « uburyo bwiza bwa kera bw’uko polisi ikora akazi ».

Nyuma y’ivuka ry’umwana, hatangiye iperereza ku ifatwa ku ngufu kubera ko uko uwo mugore urwaye ameze kutatuma akora imibonano mpuzabitsina ayikoze ku bushake bwe. 

Bwana Sutherland yategetswe n’urukiko gutanga ibizamini bw’ingirabuzima-fatizo ye, izwi nka DNA mu magambo ahinnye y’Icyongereza. Nuko isuzuma rigaragaza ko ihura neza n’iy’uwo mwana.

Ashinjwa icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ikindi cyo guhohotera umuntu mukuru w’intege nke.

Bwana Williams yagize ati: « Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe. Twasabwaga kumuta muri yombi [kandi] tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uyu mwana w’uruhinja w’umuziranenge ».

Polisi iri no gukora iperereza ngo imenye niba hari undi murwayi Bwana Sutherland yaba acyekwaho guhohotera.

Abategetsi bavuze ko yari umuforomo wemewe n’amategeko wakoraga kuri iryo vuriro guhera mu mwaka wa 2011.

John Michaels, wunganira mu mategeko umuryango w’uwo mugore urwaye, yavuze ko bamenye inkuru y’itabwa muri yombi rya Bwana Sutherland, ariko ko ntacyo bafite cyo kurivugaho. 

Ku wa gatatu, Bwana Sutherland yitabye urukiko, arekurwa by’agateganyo hatanzwe ingurane y’amadolari ibihumbi 500 y’Amerika. 

David Gregan, umwunganizi we mu mategeko, yavuze ko Bwana Sutherland ari umugabo ukunda umuryango we kandi ufite abana bakibyiruka, akaba yaratuye i Arizona guhera mu mwaka wa 1993. 

Yabwiye abanyamakuru ati: « Nta kimenyetso kitaziguye cyemeza ko Bwana Sutherland yakoze ibyo aregwa. Kuri ubu ndabizi ko hari DNA. Ariko na we azahabwa uburenganzira bwo kwishakira impuguke mu gupima DNA ». 

Ivuriro yakoragaho ryabyifashemo gute? 

Mu itangazo ryashyize ahagaragara, ivuriro Hacienda ryavuze ko ryahungabanyijwe « birenze uruvugiro » n’iyo nkuru.

Ryongeyeho ko ryari ryaragenzuye birambuye umwirondoro wa Bwana Sutherland mbere yo kumuha akazi, kandi ko ubuyobozi bwaryo bwahise bumwirukana bukimenya inkuru y’itabwa muri yombi rye.

Umuyobozi mukuru w’iri vuriro na we yeguye ku mirimo ye kubera ibyabaye.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, iri vuriro ryatangaje ko umuganga wari ukuriye aho uwo murwayi arwariye yeguye ku mirimo ye, naho undi akaba yabaye ahagaritswe.

Publicités