U Rwanda rwamaganye Uganda yirukanye Umunyarwandakazi wakoreraga MTN, ushinjwa guhungabanya umutekano

Ikinyamakuru Daily Monitor kitegamiye kuri leta ya Uganda cyasubiyemo amagambo y’uhagarariye u Rwanda muri Uganda, avuga ko atumva impamvu Umunyarwandakazi wakoreraga kompanyi MTN yirukanwe.

Annie Tabura Bilenge, ukuriye ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya kompanyi y’itumanaho MTN muri Uganda, yirukanwe hamwe na Olivier Prentout, Umufaransa ukuriye ibikorwa by’iyamamaza bucuruzi muri icyo gihugu, we wirukanwe ku wa kabiri. 

Bombi boherejwe mu bihugu bakomokamo by’u Rwanda n’Ubufaransa.

Ambasaderi Frank Mugambage yabwiye Daily Monitor ko Madamu Annie atari we Munyarwanda wa mbere wirukanwe na Uganda ku mpamvu avuga ko ziteye urujijo.

Yagize ati: « Ni iki ashinjwa? Mubabaze [leta ya Uganda]. Abantu b’ukuri bo gusobanura impamvu yatawe muri yombi akoherezwa [mu Rwanda] ni bo ». 

Yongeyeho ko yandikiye leta ya Uganda asaba ibisobanuro ku iyirukanwa ry’Abanyarwanda baba muri Uganda, ariko akaba nta gisobanuro arahabwa.

Publicités