Ubutaliyano: Igitero ku modoka itwara abanyeshuri mu Butaliyani caburijwemo n »intwari’ yahamagaye polisi

Umwe mu banyeshuri b’abana bari mu modoka ya bisi yashimuswe hanyuma igahabwa inkongi mu Butaliyani, ari gushimwa n’abanyeshuri bagenzi be bari kumwe kubera kurokora abari muri iyo bisi bose.

Bivugwa ko iyo modoka ya bisi itwara abanyeshuri yashimuswe n’umushoferi wayo n’abanyeshuri b’abana 51 bari bayirimo hafi y’umujyi wa Milan, hanyuma akayiha inkongi. 

Abana baganiriye n’ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bavuze ko Ramy Shehata w’imyaka 13 y’amavuko yahishe telefone ye igendanwa ubwo uwo mushoferi yazamburaga abandi bana bagenzi be.

Umwe muri abo banyeshuri b’abana yagize ati: « Ni intwari yacu ». 

Bivugwa ko uwo mushoferi w’imyaka 47 y’amavuko, watangajwe ko yitwa Ousseynou Sy ufite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani ariko akaba akomoka muri Senegali, yabanje kubwira abo banyeshuri b’abana ati: « Nta n’umwe uri burokoke ».

Ibiro ntaramakuru Ansa by’Ubutaliyani bitangaza ko Ramy yahagamaye polisi ubwo yigiraga nkaho ari gusenga mu rurimi rw’Icyarabu – ariko ko mu by’ukuri yari ari kuburira se ko hari ibyago byendaga kubabaho. 

Se wa Ramy yabwiye Ansa ko umuryango wabo wageze mu Butaliyani ukomotse mu Misiri, kandi ko Ramy yavutse mu mwaka wa 2005 – ariko ko atarigera ahabwa ubwenegihugu bw’Ubutaliyani.

Yagize ati: « Umuhungu wanjye yakoze ibyo yagombaga gukora, byaba byiza kuri ubu ahawe ubwenegihugu bw’Ubutaliyani. Twakwishimira gukomeza kuba muri iki gihugu. Ubwo nahuraga na we ejo, naramuhobeye cyane ».

Publicités