Ghana: ‘Abantu barenga 50 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka za bisi muri Ghana’

Amakuru avuga ko abantu barenga 50 bapfuye ubwo imodoka ebyiri za bisi zagonganaga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kintampo, rwagati muri Ghana, ku birometero 430 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Accra w’iki gihugu.

Hari ubwoba ko uyu mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera. 

Uwabibonye biba yatangarije aya amafoto umunyamakuru wa BBC Thomas Naadi uri i Accra.

Izo bisi zombi zari zitwaye abagenzi barenga 100. Ntibiramenyekana icyateye iyo mpanuka.

Polisi ya Ghana itangaza ko bisi imwe yahise ishya nyuma yo kugongana.

Umuvugizi wayo yavuze ko « benshi mu bagenzi bari mu modoka zombi bahise bapfira aho » naho « abandi bakomeretse mu buryo butandukanye bahise bihutishirizwa ku bitaro » biri hafi aho aho bari kuvurirwa.

Publicités