Abantu barenga 2000 bamaze kumenyekana ko banduye Ebola muri Kongo

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bavuga ko abantu barenga 2000 bamaze kwandura indwara ya Ebola mu mezi 10 ashize.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yongeyeho ko bibiri bya gatatu byabo – ni ukuvuga abarenga 1300 – yabahitanye. 

Iyi ndwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Kongo ni iya kabiri mu mateka yibasiye abantu benshi, mu byumweru bishize bya vuba ikaba ari bwo yiyongereye.

Ariko ibikorwa by’abaganga byo kugerageza kuyihagarika, byakomwe mu nkokora nuko aba baganga ahanini batizerwa n’abaturage ndetse n’umutekano mucye muri aka karere. 

Nubwo abarenga 1300 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu, umuryango mpuzamahanga ufasha wa Oxfam uvuga ko buri munsi abakozi bawo bahura n’abaturage na n’ubu batemera ko Ebola ibaho, nkuko umunyamakuru wa BBC Will Ross abivuga. 

‘Ibitero birenga 40 ku bigo nderabuzima’

Abandi bo ntibizera abaganga, bigatuma abantu bafite ibimenyetso bya Ebola batabona ubuvuzi, bityo bikarushaho gukomera guhagarika gukwirakwira kwayo. 

Kugeza ubu, imaze guhagarikwa mu ntara ebyiri, ariko kugenzura uko ikomeza gukwirakwira bikomeje kurushaho kugorana kubera umutekano mucye uri mu karere k’uburasirazuba bw’iki gihugu. 

Hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa gatanu uyu mwaka, habaye ibitero birenga 40 ku bigo nderabuzima. Ariko mu byumweru bicye bishize, ibikorwa by’urugomo byaragabanutse. 

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ibyago byuko iyi Ebola yakwira ahandi ku isi biri hasi, ariko ko bishoboka cyane ko yakwadukira n’ibihugu bituranye na Kongo. 

Kenshi Ebola iyo yadutse ihita irangira vuba kandi ikibasira abantu bacye. Mbere y’iyi yadutse muri Kongo, inshuro imwe gusa ni bwo Ebola yamaze amezi arenga umunani. Icyo gihe hari mu burengerazuba bw’Afurika, hagati y’umwaka wa 2013 na 2016, aho yahitanye abantu 11310. 

Ebola ni ndwara ki? 

  • Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.
  • Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.
  • Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.
  • Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.
Publicités