Angola: UNITA irasaba ko amatora aherutse aba impfabusa

João Lourenço – wabaye Minisitiri w’ingabo – byitezwe ko ariwe ugiye kuba Perezida mushya wa Angola.

Muri Angola, ishyaka rya UNITA ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryasabye urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga kugira impfabusa ibyavuye mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Ishyaka rya UNITA rivuga ko mu ntara nyinshi ibyavuye mu matora byatangajwe ntaho bihuriye n’amajwi yabaruriwe imbere muri izo ntara.

Rivuga ko ahubwo ibiro bikuru by’akanama gashinzwe amatora byitangarije imibare yaby uwa gatatu, akanama gashinzwe amatora katangaje imibare ntakuka y’ibyavuye mu matora y’abadepite.

Iyo mibare yerekana ko ayo matora yatsinzwe n’ishyaka rya MPLA riyoboye Angola kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge muri 1975.

Perezida Eduardo dos Santos amaze ku butegetsi imyaka 38.

Bivuze ko João Lourenço wigeze kuba Minisitiri w’ingabo, ari we uzaba Perezida mushya wa Angola.

Azasimbura Perezida José Eduardo Dos Santos wayoboye Angola mu gihe cy’imyaka hafi 40.

Jose Eduardo dos Santos ntabwo yahatanye mu matora aherutse .

Minisitiri w’ingabo, Joao Lourenco, ni we wari umukandida w’ishyaka MPLA riri ku butegetsi.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s